Agahinda katewe na Etincelles FC kuba Reyon

05/04/2024 20:36

Umukino Etincelles FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe, abafana n’Abakunzi ba Rayon Sports bagaragaje agahinda , Akababaro gakomeye batewe no gutsindwa na Etincelles FC ibasanze mwa PELE , aho bita murugo.

N’agahinda kinzira mugozi abakunzi ba Reyon Sports batewe no gutsindwa uyu mukino, muri bamwe baganiriye na UMUNSI.COM bavuze ko gutsindwa bibaho ariko ko biteye agahinda kubwo gutsindwa n’ikipe irwana no kutamanuka mu cyicyiro cya kabiri, , Mubo twaganiriye batubwiyeko batemera umutoza w’iyikipe Ndetse ko bafite abakinnyi bamwe na bamwe batagakwiye kwambara umwambaro w’ikipe ya Reyon Sports .

Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriwe n’ikipe ya Reyon Sports kuri Stade regional Inyamirambo, ahazwi ngo mwa PELE Cyangwa Kigali Pele Stadium, Iyikipe ikomoka mu bugoyi yagufatiye ikipe ya Reyon Sports imbere y’abakunzi bayo ndetse n’abacyebe ibarasamo ibitego bitatu kuri kimwe , n’Umukino waranzwe no kwigarurirwa na Etincelles FC Ihererekanya umupira Neza unogeye abarimo kuwureba.

Abakunzi ba Reyon Sports byabatewe agahinda gakomeye no gutsindwa ibitego byinshi kandi ikipe bahanganye ikina umupira mwiza kubarushya. Muri amwe mu mafoto yagiye ahagaragara y’Abakunzi ba Reyon Sports bari bifashe kumwanya ndanga kumuro ku buryo, ureba ifoto amabere akikora kandi utonsa, abandi nabo bihebye cyane ,
Bakomeje batuganiriza bigera naho badutangariza ko ikipe yabo babona ikomeje utya itatwara igikombe cy’amahoro.

Biramutse bikomejye utya ko ntacyizere baha Iyikipe ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda Ndetse nohanze y’URwanda.
Gutsinda uyu mukino kwa Etincelles FC byatumye ishimangira ko itari mu makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri kubera ko yahise ijya ku mwanya wa 12 n’amanota 29.

Ifoto: Inyarwanda

Previous Story

“Rayon Sports yacu yazize betting” ! Rwarutabura yarakaye

Next Story

Umuyobozi wa STT yatawe muri yombi na RIB

Latest from Imikino

Banner

Go toTop