Rayon Sports Women Football Club yashyikirijwe igikombe kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo ku gitwata Shampiyona itararangira.
Iki gikombe yagishyikirijwe nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa Shampiyona y’Abagore igatsinda FATIMA.Rayons Sports y’Abagore yabanje gutsinda uyu mukino 5:0 batsinzwe n’abakinnyi barimo; Mary Chavinda watsinze bibiri , Mukandayisenga Jeanine uzwi nka Kaboy, watsinze kimwe, Nibagwire Libelle watsinze kimwe na Uwitonze Nyirarukundo.
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ni bamwe mu bitabiriye uyu mukino n’umuhango wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe.Aba bayobozi barimo; Visi Perezida wa Mbere ushinzwe imari, Habyarimana Marcel.Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike , Mugisha Richard, Umuyobozi wa Komisiyo Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, Munyakanka Ancille, Perezida wa Rayon Sports Rtd , Capt Uwayezu Jean Fideli.
Nyuma yo kunyagira Fatima, Rayon Sports Women Football Club yashyikirijwe igikombe , imidari ya Zahabu na Miliyoni 16 RWF.Rayon Sport y’Abagore niyo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika iyiganisha muri CAF Women Champions League.