Mu gitaramo cyaberaka muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 Cyiswe Baba Xperience abana ba nyakwigendera bahawe inkunga irenga miliyini 15 azabafasha mu rugendo rw’amashuri yabo
Ni mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Nemeye Platini (Baba)wahoze aririmba mu itsinda ryakunzwe n’abatari bake Dream Boys ariko riza guseswa ku bwumvikane Ubwo iki gitaramo cyari kirimbanije kigezemo hagati ubwo Platini yari ari ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ya nyakwigendera Jay Polly yitwa Deux Foi Deux anaya mağara abana be b’abakobwa dore ko bari baratumiwe muri iki gitaramo hanyuma avuga ko yitanze arenga miliyoni imwe anasaba abandi babyifuza kubatera inkunga ko babivuga. Mu gukusanya iyi nkunga ama company Menshi atandukanye yagiye yitanga mu buryo butandukanye n’abantu ku Giti cyabo
Forzaa yemeye kuzishyurira amashuri aba bana umwaka wose asaga miliyoni 3,umubyeyi waturutse mu bufaransa nawe avuga ko uwuzakurikiraho nawe azawishyura,the choice yitanze miliyoni,Ishusho art yitanze miliyoni Rocky Entertainment yitanze miliyoni 1,mu bantu ku giti cyabo bitanze mu buryo bw’amafaranga harimo Coach Gael yitanze miliyoni 2, Alliah Cool yitanze miliyoni 1,Ishimwe Clement yitanze miliyoni 2 n’abandi kuburyo habazwe ayitanzwe hagasangwa agera hafi miliyoni 16