Advertising

Umukobwa wigaga muri Kaminuza atwite yatandukanye n’umukunzi we ahita ajya kwiyahura

03/30/24 21:1 PM
1 min read

Urukundo ruragoye kurusobanura ndetse rwabereye benshi amayobera nyuma y’aho umukobwa wari muri Kaminuza mu mwaka wa Mbere atandukaniye n’umukunzi we agahita yiyahura.Ibi byabereye muri Kenya mu gace ka Kericho.

Faith Charity Makhulu w’imyaka 19 y’amavuko akiga muri Kaminuza mu mwaka wa Mbere yasanzwe mu nzu yapfuye.Nk’uko Citizen TV ibitangaza , uyu mukobwa nibwo yari akigera muri Kaminuza.Mu iperereza ry’ibanze Police yo muri aka gace yatangaje ko Faith ashobora kuba yiyishe.

Amakuru avuga ko umusore bakundanaga , akanamutera inda , yamufashe nabi ndetse akanga kumuha ubufasha cyangwa icyari cyo cyose cyagombaga gutuma ubuzima bwe bugenda neza.

Sponsored

Go toTop