Prince Kid yitabye urukiko arikumwe n’umunyamategeko umuburanira kubyaha aregwa

28/04/2023 10:43

Ishimwe Dieudonné wamamaye nka prince kid yitabye urukiko rukuru ruherereye I nyamirambo.

Uyu Prince kid yagaragaye mu mashusho aho yerecyeraga ku rukiko rukuru ruherereye I nyamirambo arikumwe n’umuburanira mu mategeko.

Ibi ni nyuma yaho ubushinja cyaha bujuriye kumyanzuri yafashwe n’urukiko aho bari bemeje ko uyu Ishimwe Dieudonné cyangwa prince kid arekurwa ndetse ko ibyaha byose aregwa bitamuhama doreko babuze ibimenyetso bifatika bimushinja.

Nibwo hashize igihe, ubushinja cyaha bwatanze ubujurire, ubu bikaba bibaye inshuro ya kabiri uyu Ishimwe Dieudonné cyangwa prince kid yitabye urukiko kugirango akumeze aburane.

Mu byaha akurikiranyweho Kandi harimo guhohotera abakobwa yari ayoboye ubwo yari ayoboye irushanwa rya nyampinga w’urwanda, ndetse no gukoresha cyangwa kwitwaza ubuyobozi bwe akabibyaza mo inyungu ze zirimo gukoresha abo bakobwa nubundi.


Gusa nubwo akurikiranweho ibyo byose, urukiko mbere rwanzuye ko Ishimwe Dieudonné akwiye kurekurwa dore ko ubushinja cyaha ntabihamya bifatika bari bafite. Kurubu rero bari mu bujurire kuruwo mwanzuro urukiko rwanzuye.

Ibi Kandi biri kuba aho uyu Ishimwe Dieudonné yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Miss Iradukunda Elsa ndetse bitegura no kurushinga rugakomera mu minsi irimbere.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri babana bahuje imiterere

Next Story

“Abanyeshyari bagira amagambo” ! Umugore wa Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga ku mubano we n’umugabo we bivugwa ko batandukanye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop