“Abanyeshyari bagira amagambo” ! Umugore wa Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga ku mubano we n’umugabo we bivugwa ko batandukanye

28/04/2023 11:38

Nk’uko amakuru akomeje gukwirakwira ku isi hose ko umubano wa Cristiano Ronaldo wamamaye cyane muri ruhago n’umugore we bitameze neza, umugore we Georgina Rodriguez yagize icyo abivugaho.

Nkuko mu minsi ishize Cristiano Ronaldo we n’umugore we Georgina Rodriguez byavugwa ko umubano we bitameze neza ndetse dore ko hagaragaye amashusho yabo bombi bari gutongana mu ruhame.

Ibi byabaye ubwo bajyaga kurira indege ndetse ibi byongeye umunyu ku makuru yabavugwagaho ko umubano wabo utameze neza. Ngo ibi byatangiye ubwo Cristiano Ronaldo yajyaga gukinira Al Nasir yo mu barabu.

Georgina Rodriguez rero yagize icyo abivugaho aho yagize ati” Umunyeshyari ahimba ibihuha, umunyamazimwe akabikwirakwiza Kandi umuswa arabyemera”. Ibi yabitangaje ubwo yagiraga icyo avuga ku mubano we n’umugabo we.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

SRC: Thechoicelive

Advertising

Previous Story

Prince Kid yitabye urukiko arikumwe n’umunyamategeko umuburanira kubyaha aregwa

Next Story

Bigenda Gute Ku Mugore Ukunda Kunywa Amasohoro?

Latest from Imikino

Go toTop