Saturday, May 18
Shadow

Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri babana bahuje imiterere

Umunyamideli Kim Kardashian umaze kubaka izina ku isi , yagaragaye asezeranya mu mategeko abagabo babiri bemeranyaga kubaka urugo bakaba nk’abashyingiranywe imbere y’amategeko.

Pagesix yatangaje ko aba bagabo basezeranye muri weekend yashize ariko amafoto agaragaza ko Kim Kardashian ari we wabasezeranyije yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu.

Aba ni uwitwa Lukas Gage na mugenzi we Chris Appleton ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Las Vegas muri Amerika.

Mu ifoto yashyize kuri Snapchat, Kim Kardashian w’imyaka 42 agaragara ahagaze imbere y’aba babiri bafatanye mu biganza ari kubasomera amagambo abagiye gusezerana basoma basubiramo.

Lukas Gage na mugenzi we Chris Appleton bakoreye umuhango wo gusezerana, imbere y’abantu batandatu barimo na Kim Kardashian wabasezeranyije.

Pagesix yatangaje ko ifite ibihamya by’uko bari banditse basaba gusezerana mu mategeko baza gusezeranywa n’uyu mugore.

Kim Kardashian asanzwe ari umunyamategeko ndetse mu minsi yashize yakoze ikizamini kizwi nka ‘Baby Bar Exam’ cyangwa se ‘The First-Year Law Students’ Examination’ gikorwa n’abatangizi mu mategeko aranagitsinda.

Ubu ari kwitegura gukora ikindi cyo mu cyiciro gikurikira muri Gashyantare umwaka utaha.

Kugira ngo wemererwe gusezeranya abantu muri Amerika cyangwa se kuba ‘Wedding Officiant’ nk’uku Kim Kardashian yabikoze urabisaba ugakurikiza amabwiriza basanga wujuje ibisabwa bakaguha uburenganzira. Bishobora kuba Kardashian byaramworoheye kuko ari kwiga amategeko.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *