Nyampinga w’u Rwanda 2009 , Miss Bahati Grace ari mu byishimo byo kwibaruka imfura we n’umugabo we Murekezi Pacifique akaba ubuheta bwa Bahati Grace.
Abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze, Miss Bahati Grace yishimiye cyane uyu mwana we wavutse tariki 13 Gashyantare 2024.
Uyu mwana wakabiri kuri Miss Bahati Grace akaba imfura ye n’umugabo we nyuma y’imyaka ibiri babana , yitwa Murekezi Raphael bongeraho inyuti ya B ivuga Bahati.
Aba bombi bibarutse imfura nyuma y’imyaka 3 bakoze ubukwe dore ko bwabaye muri 2021.Bahati afite uwitwa Ethan wavutse muri 2012 yabyaranye na K8 Kavuyo.