Dore impamvu ituma abagabo bagira ibitsina bitandukanye mu bunini aho usanga umwe afite gito undi akaba afite kinini

13/07/2023 21:31

Nk’uko abantu batanganya intekerezo amafaranga n’ibindi ninako abagabo batanganya ingano y’ibitsina byabo.Wakwibaza uti, ese ni iyihe mpamvu ituma abagabo bagira ingabo z’ibitsina zitandukanye kandi bakabaye banganya?

 

Ikinyamakuru WebMD , kivuga ko iyi ngingo ijyanye n’ingano y’igitsina cy’umugabo no kuba abagabo bose batabinganya yagizwe ibiganiro kuva na mbere hose.Ibi byatumye bamwe mu bagabo bageraho bumva ko bafite ibitsina bito abandi batekereza ko bafite binini , nyamara bakirengagiza ko ntangano y’igitsina twakwita gito mu gihe nyiri kukigira ntabindi aba yarafashe agamije kwikungahaza cyangwa kukigabanya.

 

Kuba umugabo yagira igitsina gito ntaho bihurira n’ubuzima bwe bwite nubwo nabyo bishoboka ariko bikaba bifite gake ku ijana.

Ese ni ryari tuvuga ko igitsina cy’umugabo cyabaye gito cyangwa cyabaye kinini ?.Igitsina cy’umugabo cyafashe umurego (Erect Penis) kiba gifite hagati ya Inc 5.1 kugeza kuri 5.7 ni ukuvuga Cm 12.9 na 14.5 Cm.Iki gitsina kiba kiri hagati ya 4 na 6 kuri Inch bishatse kuvuga ko nanone kiba gifite Cm 10.2 kugeza kuri 15.2.Aha byibura niho tuvuga ko umuntu afite igitsina kiri murugero  nk’uko ibinyamakuru bitandukanye bibitangaza.

 

Kuba yarabikuye kumuryango.

Umugabo ashobora kugira igitsina gito cyangwa kinini ugendeye kubipimo twavuze kubera ko ariko ababyeyi be bameze cyangwa abandi bo mu muryango we .Iki kinyamakuru turi gukesha iyi nkuru Webmd, kivuga ko ikintu cyitwa ‘Heredity’ cyangwa ibyo wakuye kubo mu muryango wawe gishobora gutuma bamwe mu bana b’abahungu bavukana igitsina gito bigakomeza mpaka bakuze mu gihe abandi bashobora kugira igitsina kinini kubera ko ariko abo mu muryango ariko bimeze.Hari ubwo umugabo aba afite igitsina gito kubera na sekuru we ariko yari ameze.

 

Imisemburo irengeje urugero cyangwa kuba afite imisemburo idahagije.

Birashobokako uwo mugabo afite imisemburo mike cyane akaba ariyo mpamvu yagize ikibazo cyo kugira igitsina gito nyamara byari kuba byiza iyo aza kugira imisemburo iri murugero, ikenewe kugira ngo agire igitsina kigaragara.Uko umwana yarezwe bishobora kumubera isoko yo kugira igitsina gito kubera ko ashobora kugira imisemburo mike cyangwa bikamubera imbarutso y’igitsina kinini kubera ko yagize imisemburo Irenze ikenewe n’umubiri we (Testosterone).

 

Ubugimbi

 

Iyo umusore ageze mu gihe cy’ubugimbi neza kandi abagiramo igihe , abasha gukura neza n’imyanya ye y’ibanga ikaba yakura neza mu gihe ,yaba akuze nabi nabyo bimugiraho ingaruka.

 

Uburwayi.

 

Iyo umusore arwaye cyangwa umugabo bikagaragarira inyuma cyane, cyangwa akarwara uburwayi bugera kumyanya y’ibanga byanga bikunze ashobora kugira ikibazo kugira igitsina gito cyane cyangwa akagira kinini cyane.Urugero rw’indwara ashobora kurwara ni nka ; Kallmann Syndrome na Hypogonadism ituma amabya adakora neza umusemburo wa Testosterone.

 

Imyaka.

 

Imyaka y’umugabo nayo ishobira gutuma agira gito cyangwa kinini.Uko imisemburo igenda iba mike niko n’ingano y’igitsina igenda izamuka buhoro buhoro.Ikindi kandi ni Ibiyobyabwenge na byo bishobora gutuma igitsina  kiba gito cyane arinayo mpamvu abagabo bagirwa inama yo kureka inzoga cyangwa bakazinywa murugero.

 

Impanuka.

 

Kuba umugabo yarakoze impanuka akarwara nka Trauma n’izindi bishobora gutuma agitsina cye kigenda kigabanuka.Iki kinyamakuru kivuga ko ishobora kuba impanuka y’igare se cyangwa ubundi bwoko bw’impanuka.

 

Kubagwa.

 

Kuba umugabo yarabazwe amabya cyangwa indi ndwara yakometse kubintu bitandukanye bishobora gutuma igitsina cye kiba gito.Mu by’ukuri tuvuze muri make , hari impamvu nyinshi zishobora gutuma igitsina cy’umugabo kiba gito cyangwa kinini.

Gusa kuba umugabo afite igitsina gito cyangwa kinini ntaho bihurira no gutera akabariro kuko uko igitsina cyaba giteye kose gishobora kunyura umugore.

Niba ufite ikibazo nk’iki twandikire kuri watsappp tugufashe kubyumva neza , tukugire n’izindi nama zitandukanye.Iyi nkuru yisangize bagenzi bawe , haba kuri facebook cyangwa watsapp kugira ngo ufite ikibazo nk’icyawe cyangwa ugifite abashe kubimenya yirinde areke no guhungabana.

Advertising

Previous Story

Dore uko wakwivura ibiheri byo mu maso cyangwa ibishishi mu buryo bwihuse ukoresheje tungurusumu

Next Story

Platnumz asanga kuryamana na Spice Diana byaba ari ubushake bw’Imana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop