Nyakubahwa perezida Paul Kagame yagaragaye azanira amazi perezida wa kenya ‘William Ruto’ubwo yararimo kuvuga ijambo, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.
Nk’uko tubikesha ‘Apanews’ Perezida wa kenya ‘William Ruto’ ari mu Rwanda guhera kuwa 2 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yahageze kuri uyu wa 2 kuwa 4 mata 2023.
Nk’uko byari biteganyijwe yagombaga kuganira n’umukuru w’igihugu cy’urwanda perezida wa Repuburika Paul Kagame, nyuma akabona kujya mu itangazamakuru.
Mu ruzinduko rwe kandi arasura urw’ibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida ‘William Ruto’ yatowe mu kwa cumi na kabiri umwaka ushize aho yatsinze amatora ahigitse uwitwa ‘Raila odinga’.