“ADEPR yaducanyeho umuriro dufunga amatwi” Perezida waya Korali iririmba Hip Hop yasobanuye iby’urugamba bahuye narwo

05/04/2023 13:08

“ADEPR yaducanyeho umuriro dufunga amatwi” Perezida waya Korali iririmba Hip Hop yasobanuye iby’urugamba bahuye narwo

Iminsi ibaye myinshi ariko si myinshi yo kutwibagiza ikibatsi cy’umuriro wacanywe na Korari Umucyo yo mu karere Ka Kirehe ,ukenyegezwa n’imbuga nkoranyambaga.

Indirimbo ‘INZU IKOMEYE’ ya Korari UMUCYO yo mu ADEPR igaragaramo umucyecuru watangaje benshi ubwo yazengurukaga imbuga nkoranyambaga aririmba Ngo “Inzu barayitaha” iri mu njyana ya HIP HOP.

Uyu mucyecuru yagarutweho na benshi bati ishyano riraguye, abandi bati” Umucyecuru yinjiye injyana y’umujinya agiye gufata aba Raperi ku nda”.

Ubucukumbuzi Twarabukoze biza gutungurana ubwo uwo mucyecuru twamenyaga ko ari uwo muri ADEPR yewe itari niyo mu Mujyi ngo wenda tuvuge ko ari ak’ubunyamujyi kanze bigatuma akora injyana yahoze akunda.

Icyatunguye benshi n’uko uwo mukecuru ubwo twaganiraga yatumbwiye ko we yakuriye i KIREHE akaba atarazi ko iyo njyana ari HIP HOP. Iyo nkuru yatambutse hano kuri iki kinyamakuru cyacu WWW.UMUNSI.COM

Kuri ubu byamaze kumenyekana ko Iyi Korari ikimara gusohora indirimbo “Inzu ikomeye” bahise binjira m’urugamba rwo gusobanura icyabateye kuririmba injyana y’ibirara. Ikiganiro na Shalomi umunyamakuru wafashe umwanya akajya gusura iyi Korari yo muri Kirehe cyumvikanyemo amwe mu mabanga abantu batazi yiganjemo intambara Korari yarwanye nazo ziturutse mu bayobozi bakuru b ‘idini ya ADEPR. Yagize ati” Tukimara gusohora iriya ndirimbo ya HIP HOP byaratugoye cyane pe kuko abayobozi bose bo muri ADEPR bibajije ishyano ryateye.

Baducanyeho umuriro baraduhamagara twe dufunga amatwi kuko ntitwari tuzi ko iyo ndirimbo ari na HIP HOP kuko ntituzi gutandukanya amoko y ‘injyana. Icyo twakoze n’ukubabwira ko tutari tuzi ko ari ari Hip Hop Kuko si ubwambere twari tuyiririmbye tugataha amahoro”.

Uyu muyobozi yavuze ko icyambere cyatumye badahindura icyemezo cyo gukora hip Hop , ari uko iyi njyana ikunzwe n ‘urubyiruko, kandi urubyiruko ruri mubyo bashaka kwiyegereza bitwaje injyana rukunda maze bakabona uko barubwira ubutumwa. Perezida ati “dufite n’ izindi ndirimbo nyinshi ziri muri iriya njyana kandi zose zigomba kujya hanze tutitaye ku kintu icyo ari cyo cyose.

Ese iyi njyana yinjiye muri ADEPR yinjijwe n’umukecuru aho izasohokamo cyangwa igiye gushora imizi?

Umwanditsi: Habumugisha Emmanuel Shalom

Advertising

Previous Story

Perezida w’urwanda Yazaniye amazi uwa Kenya ahita asomaho

Next Story

Impamvu zitera abasore n’inkumi guhirika imyaka ari ingaramakirambi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop