Â
Abibazaga impamvu abakunzi bagiye gushakana babanza kuvuga ibisekuru by’abo, hari impamvu ikomeye. Burya ni uko baba bagira ngo badashaka bahuje isano. Kuri uyu musitari wa tiktok ‘Celina quinones’ ufite abamukurikira barenga ibihumbi 300,we yisanze yarashakanye na mubyara we.

Â
Nk’uko bigaragara baras pe! Ndetse nk’uko tubikesha ‘New york post’ bavuga ko bo bari bazi ko impamvu basa, ari kwa kundi abantu baba bakundana cyane. Ariko muri 2016 ubwo bajyaga kwita izina umwana w’abo bahurije ku izina rimwe rya sekuru w’abo birabatangaza.
Â
Nibwo biyemeje kujya gufata ibizamini bya DNA maze basanga bafitanye isano ndetse rya hafi barushaho kumirwa. Hakibazwa impamvu mu gutegura uhukwe bw’abo nta muntu wigeze abarabura, kugeza ubwo barinze banabana.

Â
Ubu uyu muryango ufite abana batatu aho bavuga ko abana b’abo ari bazima, bafite intoki 10 ndetse n’amano icumi. Celina yavuze ko yakundanye n’umugaho we amezi ane mbere y’uko babana, kandi ko batigeze bakeka ko bfitanye isano habe na rimwe.
Â
Celina avuga ko nyuma yo kubimenya, batekereje gutandukana ariko bareba abana batatu b’inzirakarengane baba babigendeyemo, bahitamo kubireka ahubwo biyemeza gukomerezaho bakaba ababyara beza, abakunzi beza n’ababyeyi beza.

Â
Ibi byose yabitangaje muri video yashyize kuri tiktok, aho ubu imaze kurebwa n’abarenga moliyoni 4. Ubu bamaranye imyaka 17 babana kandi barakomeje.
Â
Source: New York Post
Image from: best life