Umukuru w’Igihugu cya Tanzania Samiah Suluhu Hassan, yoherereje mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye impano y’inyoni zizwi nka ‘Peacocks’ nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubushuti buri hagati y’Ibihugu byombi.
Amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi , avuga ko Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe iyi mpano kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 .Ni impano yahawe n’intumwa zihariye za Perezida Samiah Suhulu Hassan.
Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Perezida Evariste Ndayishimiye yakira isanduku irimo inyoni.
Ubu bwoko bw’inyoni za Peacocks , zahawe Ndayishimiyemo impano, ni ubwoko bw’inyoni zikundwa cyane kubera ubwiza bwazo buturuka ku murizo wazo.