Bose bimukiye kuri Threads ! Nyiri Facebook yakoze urubuga rushobora gusimbura Twitter yarimaze kwinubirwa na benshi

07/07/2023 08:39

Nyuma y’igihe kitari gito nyiri Twitter Elon musk akomeje gushyira amavugurura atarangira kuri Twitter benshi bakabyinubira, Zuckerberg nyiri Meta yakoze App ya Threads yitezweho gusimbura urubuga rwa Twitter.

Ku munsi wo ku wa Gatatu Mark Zuckerberg yaranditse ati:” Reka dukore ibi. Murakaza neza kuri Threads.Kandi ndashimira mwese mugize uru rubuga rwa Threads kuva ku munsi wa Mbere”.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko mu masaha 7 gusa uru rubuga rwa Threads rwari rumaze kwiyandikishwaho na Konti zigera kuri Million 10.Iyi App ya Threads yubatse ku buryo abayikoresha bazajya babasha kuganira no gushyiraho amakuru agezweho cyangwa imbwirwaruhame.

Uru rubuga ruri gukoreshwa n’abantu batandukanye mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda dore ko benshi mu bahanzi bari kuryoherwa nayo.

Mu Rwanda bamwe mu byamamare byayigezeho mbere harimo ; Alyn Sano, MUNEZA Christopher , The Cat , David Bayingana n’abandi batandukanye.

Ibi bibaye nyuma y’igihe kitari gito Twitter yirukanye bamwe mubakozi baho ndetse igashyiraho n’ibisa n’amananiza kubayikoresha byaje no guha igitekerezo Mark Zuckerberg cyo gukora Threads yemeza ko igiye kujya ikora mu buryo bworoshye.Biteganyijwe ko iyi Threads izajya ihuza n’abakeneye kwamamaza.

Tubibutse ko uramutse ushaka ko tumwamamariza ibikorwa byawe cyangwa twamamaza ibihangano byawe watwandikira.

Advertising

Previous Story

Paula Kajala yishongoye kuri Rayvanny avuga ko ariwe wamwandikiye indirimbo ‘Mwambieni’ anamushinja ko akimukunda

Next Story

Dore icyo bisobanuye kugira utwobo hejuru y’ikibuno ‘Back Dimples’

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop