Paula atwitiye Marioo

04/01/2024 16:24

Umukobwa wamamaye mu myidagaduro ya Tanzania nka Paula , atwitiye Marioo bamaze igihe mu munyenga w’urukundo bombi.

 

Inkuru yo kuba Paula wakundanye na Rayvanny igihe kirikire atwitiye Marioo, yagiye hanze mu bakunzi babo bombi ubwo yasangaga Marioo ku rubyiniro akamuha indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo.Aha nibwo abakunzi be bahise babona inda ya Paula abashishoza bahamya ko atwite.

Muri uku gutera intambwe Paula yari yambaye ishati yirabura, n’akajipo kagufi  , ingofero n’inkweto ndende.

 

Ubwo Marioo bamusangaga ku rubyiniro ntabwo yigeze ahagarika indirimbo, Paula yaramusomye barakomeza bararirimbana arinako yakira impano y’indabyo yari yazaniwe n’umukunzi we.

Paula yavuzwe mu rukundo na Rayvanny bakundanye igihe kirekire  gusa akaza kumuta agiye gusanga umugore babyaranye.Kurundi ruhande amakuru yavuze ko Paula yakundanaga na Harmonize , ubwo Harmonize yakundanaga na nyina, bikavugwa ko uyu muhanzi yabakundiye icyarimwe bose.

Advertising

Previous Story

Kimenyi Yves na Muyango Claudine basezeranye imbere y’Amategeko

Next Story

Davido yashimangiye ko akunda cyane Bibiliya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop