Advertising

Davido yashimangiye ko akunda cyane Bibiliya

04/01/2024 16:40

Davido nyiri DMW yatangaje ko isengesho rimurutira byose.

 

Uyu muhanzi utajya aca ku ruhande ibyo kuba aririmba nk’igikeri nk’uko babimushinja , nyuma yo kwerekana umudari yaguze umeze nk’igikeri, yatangaje ko afata Bibiliya nk’igitabo gitagatifu akagikunda cyane.

 

Ibi yabivuze ubwo yagarukaga cyane ku masengesho akunda gusenga umunsi ku munsi, nk’umuhanzi umaze gushyirwa muri Grammy awards inshuro 3 zose n’uko Imana yagiye iza mubuzima bwe bwa buri munsi.

Davido yavuze ko afite igitabo cya Bibiliya muri telefone ye ya Tablet , imuha isengesho rya buri munsi , umurongo wo gusoma wa buri munsi, n’indirimbo yo kuririmba buri munsi.Yagaragaje ko asengera kuzatwara Grammy Awards na cyane ko amaze gushyirwa mubahatana inshuro nyinshi.

 

Davido kandi yagarutse ku izina rye David [Uwatsinze Goliath], yemeza ko nawe azatsinda ibibazo byose bizaza mu buzima bwe.

Previous Story

Paula atwitiye Marioo

Next Story

Nick Minaj yatonganye n’abafana bamukura ku rubyiniro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop