Kimenyi Yves yarahiriye kuzabana Akaramata na Muyango Claudine

Kimenyi Yves na Muyango Claudine basezeranye imbere y’Amategeko

04/01/2024 16:08

Umukinnyi ukina mu Izamu Kimenyi Yves, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Miss Muyango Claudine.

 

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyarugenge.Muri uyu muhango abasezeranye babanje kugirwa inama n’umuyobozi ubifitiye uburenganzira ari nawe wabasezeranyije abasaba gukomeza gukundana abibutsa ko atari byiza ko bazacana inyuma cyangwa ngo bakoresheje nabi umutungo wabo.

Kimenyi Yves yarahiriye kuzabana Akaramata na Muyango Claudine

Nyuma yo kubagira inama igirwa abashakanye , Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine, bahagaze imbere y’ibendera ry’u Rwanda barahirira urukundo rwabo n’inshingano bihaye zo kubana akaramata.Uyu muhango wabereye muri Salle y’Umujyi wa Kigali, aho aba bombi baserutse mu myambaro myiza.

Muyango yarahiriye kuzana Akaramata na Kimenyi Yves

Kimenyi Yves yasezerutse mu ikote ry’Ubururu, Muyango Claudine aseruka mu mwambaro wo muri Ibara ry’Icyatsi.Kimenyi Yves yanyuze mu makipe akomeye arimo ; APR FC , Rayons Sports , Kiyovu, na As Kigali ari gukinira kuri ubu.

 

Kuri ubu Kimenyi Yves na Muyango wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 , bafitanye umwana w’umuhungu witwa Kimenyi Miguel Yanis.Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe nyirizana buzaba tariki ya 06 Mutarama 2023.

Advertising

Previous Story

Umugabo n’umukobwa we bafatiwe muri Lodge bari gutera akabariro

Next Story

Paula atwitiye Marioo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop