Paul Pogba yiniguye nyuma yo guhabwa ibihabwa ibihano

29/02/2024 20:05

Paul Pogba yavuze ko agiye kujurira.

Nyuma y’isaha n’igice hasohotse itangazo rihagarika ( Rihana) umusore w’Umufaransa Paul Labile Pogba , kutagaragara mu bikorwa bya siporo mu gihe kingana n’Imyaka ine n’igice, Paul Pogba mu butumwa yashyize kuri Instagram, yagaragaje ko umutima we ushenguwe n’ibyo bamutangaje ho kandi ko azakora uko ashoboye ngo yikureho urubwa yatewe.

Yagaragaje ko kandi mu gihe cyose amaze akina atigeze agira uwo abeshya haba abakinnyi bagenzi be cyangwa abafana n’abayobozi b’amakipe yanyuzemo yemeza ko nta kintu yigeze akora ngo yongere ubushobozi bwe mu kibuga.

Mu magambo ye yagize ati:” “Ndababaye, ndatunguwe kandi nshengutse umutima kuba ibintu byose nubatse mu rugendo rwanjye rw’umupira babigize, ubusa ,

“Nimva mu byo ndimo bizasobanurwa n’amategeko inkuru yose izasobanuka, ariko sinigeze, “mbizi cyangwa ntabizi” mfata ibintu ibyo ari byo byose binyuranyije n’amabwiriza abuza ibiyobyabwenge.

“Nk’umukinnyi wabigize umwuga nta kintu nakora ngo nongere imikinire yanjye nkoresheje ibintu bibujijwe kandi sinigeze mbeshya bagenzi banjye cyangwa abafana b’ikipe iyo ariyo yose nakiniye, cyangwa twahatanye.”

Pogba yavuze ko azajuririra uyu mwanzuro mu rukiko rwa siporo rukemura impaka. TAS
Ese Paul Pogba ari mukuri byose nibyo guhanga amaso
Kevin Rugirishema

Advertising

Previous Story

Paul Pogba yahagaritswe mu mupira w’amaguru imyaka ine

Next Story

Meek Mill yasubije abavuze ko ari umutinganyi

Latest from Imikino

Go toTop