Mill aherutse gushyira ubutumwa bwinshi kumbaga Nkoranyambaga ze agamije gusubiza abantu bamwise umutinganyi bitewe n’amashusho y’umutinganyi byagaragaye ko yakunze kuri “X”.
Robert Rhmeek Williams [ Meek Mill ] , yagaragaje ko , ibyo bakekera ku muhanzi w’Umuraperi ataribyo kuko Isi izi uwo ari we.Ati:” Ibi binyoma bari kubiha imbaraga nubwo baziko ataribyo”.
Yakomeje agira ati:” Intego yabo ni igusuzuguza umuryango mugari wa Hip Hop nanjye mbarizwamo”.
Muri ubu butumwa bwe , Meek Mill yavuze ko ntacyo yakora ngo abahagarike , cyakora abasaba gucisha make.
Bamwe mu basubije Meek Mill bavuze ko bemera ko atari umutinganyi ahubwo ko ngo yashakaga kwamamaza indirimbo ye ashobora kuba agiye gushyira hanze