Friday, May 10
Shadow

Paul Pogba yahagaritswe mu mupira w’amaguru imyaka ine

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Butaliyani ryahagaritse umukinnyi Paul Pogba imyaka ine adakina umupira w’amaguru nyuma y’uko basanze yarakoresheje ibiyobyabwenge.

Pogba ukinira ikipe ya Juventus , bamupimye nyuma y’umukino wa mbere wa shampiyona ikipe ye yakinnye na Udinese mu kwa munani umwaka ushize.

Umushinjacyaha w’Ishami rirwanya ibiyobyabwenge mu bakinnyi mu Butaliyani niwe wamusabiye guhanwa bikaba byemejwe uyu munsi, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru La Republica cyo mu Butaliyani

Inzobere ziravuga ko Pogba, uzuza imyaka 31 mu kwezi gutaha, ibyo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ubu bishobora kuba birangiye kuri we.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bakomeye Isi ifite kugeza ubu.