Nyuma yo gukora igitaramo i Burundi , Vestine Dorcas babaye igitaramo nyuma y’aho abanyamakuru bose bafashe amashusho y’igitaramo cyabo bose babujijwe amahirwe yo kwinjiriza amafaranga muri ayo mashusho.
Ibi byatangajwe n’aba banyamakuru kuva mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2023.Ubwo aba bakobwa bageraga muri iki gihugu, ku kibuga cy’indege, bakiriwe n’abanyamakuru bari kumwe na M Irene usanzwe abareberera inyungu.Nyuma y’aho gato bakoze ikiganiro n’itangazamakuru nabwo abanyamakuru bafata amashusho.
Nk’uko byatangajwe n’uwitwa Landry Promoter, umwe mu banyamakuru bakiriye bakanafasha aba bakobwa kwamamaza igitaramo cyabo muri rubanda yabitangaje nawe yababajwe n’ibyo bavuga ko byakozwe na Vestine na Dorcas cyangwa umuyobozi wabo.
Mu magambo ye yagize ati:”Guhera uyu munsi nta muhanzi wo hakurya [mu Rwanda], nzongera kujya kwangira keretse habayeho ibiganiro na Team yanjye bikingira ibikorwa byanjye ndetse bagatanga amadorari 300 niba nabwo ari ibikorwa byateguwe n’umuntu winaha iwacu munsi ya 1.000.000Fbu ntawe uzampagurutsa.Ibi bifashwe nyuma yo kwamburwa amafaranga binyuze kumbuga zabo”.
Nyuma y’aya magambo ya Landry Promoter, wahise ashyira hanze amafoto agaragaza uguhagarikwa kwinjiza amafaranga kuri YouTube, uwitwa Isaac TV kuri YouTube, nawe yagaragaje ko batishimiye uburyo amashusho bafashe yambuwe uburenganzira.
ESE KOKO BYAKOZWE NA VESTINE NA DORCAS CYANGWA M IRENE ?
Ku bantu bazi neza ibya , YouTube iyo umuntu afashe igihangano cy’ubwenge cy’undi akagikoresha , uretse nyiracyo ushobora kumusabira igihano, na YouTube ubwabo iramuhana ikamubwira ko yakoresheje ibyakoreshejwe [ReUsed Content]. Aha ntabwo aba yemerewe kugira icyo ayungukaho kuko bituma na konti ye yamburwa uburenganzira bwo kongera kwinjiza.
Ikindi gihano , ni Copyright Claim. Iki ni igihano gihabwa ufashe amashusho arimo indirimbo cyangwa amajwi y’undi muntu yagurishijwe kumbuga mpuzamahanga zisanzwe zifite uburenganzira bwo kugurisha ibihangano by’uwo muntu.Aha bavuga ko amafaraga yinjiye mwembi muyagabana , YouTube ikayabagabanya neza.
Ikindi gihano ni YouTube Copyright Strike, aha ni igihe nyiri gihangano wakoresheje aba yasabye YouTube kugisiba burundu kuri YouTube.Kugira ngo YouTube yawe ikurirweho igihano , bisaba ko ubwira uwagutanze mukabiganiraho akaba yakongera kugarura ayo mashusho akabwira YouTube ko ari ayawe koko bakakureka.
Biashobokako M Irene atariwe watse uburenganzira aba YouTubers bo mu Burundi mu gihe baba bahawe Copyright Claim yaturutse Irene yatanze uburenganzira bwo kugurisha indirimbo za Vestine na Dorcas ‘Online’.
Ubwo Vestine na Dorcas bajyaga mu Burundi bari kumwe na M Irene, umunsi wabo w’Igitaramo wahuriranye n’umunsi The Ben yari afiteho ubukwe bituma M Irene atabasha kwitabira umuhango nk’umunyamakuru n’inshuti ya The Ben muri rusange.