Advertising

Ese kuryama nta myenda umuntu yambaye bifasha iki umubiri we?

18/05/2024 19:44

Kuryama umuntu nta myenda yambaye n’imico twese twisanganye, ushobora kuba uziko ntacyo bimariye umubiri wacu, gusa kirahari kandi kinini cyane ahanini ku gitsina gore, uyu munsi ngiye ku kubwira impamvu 6 igitsina gore bakunda kuryama nta myenda bamabaye.

Impamvu 1:Biborohereza Gusinzira.

Iyo dusinziriye ubushyuhe bw’umubiri bugabanuka mu buryo bwiza kandi busanzwe. Ariko Iyo wambaye pinjama cyangwa se imyenda yo kurarana ibi ntibizabaho. Niba ushaka gusinzira neza, uzarye wamabye wamabye ubusa.

Impamvu 2:Bituma utakaza ibiro byoroshye

Iyo uryamye ntamyenda wambaye,ubushyuhe bw’umubiri wawe buguma hasi, kuberako umuvuduko wa metabolike wiyongereye uzagufasha kugabanya ibiro muburyo bwihuse.

Impamvu 3:Bituma ugira uruhu rwiza

Iyo hari umwuka mwza kuruhu rwawe, uzagira uruhu rwiza. Gusinzira wambaye ubusa bituma uruhu rwawe rwakira umwuka mwiza mu mubiriwawe. Kurakara nibimwe mubishobora gutera  ibibazo by’uruhu bishobora kwirindwa ufashe iki cyemezo cyo kwirinda.

Impamvu 4:Biteza imbere ubuzima bwawe bwimbitse(kubashanye cgangwa se kubantu bafite abakunzi ariko babana)

Byagaragaye ko gusinzira wamabye ubusa uri kumwe n’umukuzi wawe byongera urwego rw’imibanire hagati yanyu mwembi. Oxytocine,imisemburo y’urukundo,” irekurwa iyo abantu babiri begeranyije imibiri yabo, ibyo bikaba byongera amahirwe yuko abo bantu bombi bazabana.

Impamvu 5. Byongera ubwiza bw’umugore

Igikorwa cyo gusinzira wambaye ubusa byongerera umubiri gukora imisemburo irinda gusaza. Ibi kandi bitera ingaruka mbi ku miterere y’uruhu n’imisatsi mugihe  iyi misemburo itarekuwe neza nijoro mugihe umuntu asinziye.

Impamvu 6:Ni ingirakamaro kubuzima bw’umugabo

Ni ngomba ko abagabo cyangwa abagore bareba neza ko aho baryamye bafite umwuka uhagije iyo basinziriye.iyo wamabye imyenda  y’imbere,  mugihe uryamye uba wongera ibyago byo kuba wakwandura indwara zandurira  mu gitsina kubera ko ubuhehere butuma mikorobe zororoka vuba.

Isoko: Healthline

Previous Story

Padiri Uwimana yagize icyo avuga ku buzima bwe nk’umuhanzi

Next Story

Umusore yatawe muri yombi azira kwihindura umukobwa agatuburira abantu mu tubyiniro

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop