Otile Brown yasubije abavuga ko uburanga bw’umujyanama we buzatuma bica akazi

12/01/2024 10:52

Otile n’umufasha muri muzika batangiye akazi

 

Nyuma y’igihe gito Otile Brown atangaje ko yabonye Umujyanama mushya mu bya Muzika, kuri ubu batangiye akazi.Aba bombi bafashe indege berekeza mu Mujyi wa Dar Es Salam  mu bintu batatangaje gusa bashyira hanze amashusho bagaragara nk’abishimanye cyane by’umwihariko Otile Brown.

 

 

Uyu muhanzi anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Uyu mwaka , Otile Brown azajya hanze,(….)”.Muri ubu butumwa Otile yagaragaje ko umwaka wa 2024 uzaba umwaka w’ibikorwa hamwe na Manager we mushya Mumbi Maina.

Yanagaragaje ko abavuga ko azamugusha byo nta bihari kuko akazi ka mbere bagatangiye.Amuha ikaze bwa mbere , Brown yavuze ko Mumbi Maina amuziho ubushobozi dore ko yamwise ‘Captain’.

Umwe mu bafana ba Otile Brown yagize ati:”Umugabo wahisemo ‘Manager’ w’umugore, niko kurangira kwe, mu gihe atari nyina”.Mu kumusubiza , Otile Brown yagaragaje ko atengushywe n’ubwonko bwe ashaka kumwerekako ntacyo azamutwara.

 

Advertising

Previous Story

Kevin De Bruyne yavuze uburyo yahuye n’umugore we

Next Story

Juve Art yasabye ababyeyi ikintu gikomeye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop