Kevin De Bruyne yavuze uburyo yahuye n’umugore we

12/01/2024 10:30

Umwe mu bakinnyi utatinya kuvuga ko bahagaze neza muri iki gihe ni uyu musore Kevin De Bruyne usanzwe akirinira ikipe yo mu gihugu cy’ u Bwongereza ya Manchester City, uyu musore yatangaje uburyo yahuye n’umugore we witwa Michele Lacroix ndetse banabyaranye abana.

 

 

Uyu musore usanzwe ari icyamamare ni umwe mu byamamare bitari byarahiriwe n’urukundo kuko uwahoze ari umukunzi we witwa Caroline Lijnen yamucaga inyuma ku mu kinnyi wo muri Belgium bari basanzwe bakinana witwa Thibaut Courtois.

 

 

Icyakora nyuma yo gutandukana n’uwo mukobwa muri 2013, uyu mukinnyi nibwo yahise ahura n’urukundo nyarwo yahawe n’uyu mukobwa witwa Michele Lacroix ariwe babana kuri ubu nk’umugore n’umugabo.

 

 

Abo bombi gureha ubwo nibwo batangiye gukundana ndetse arinabwo baje kwemeranya kubana ubuzima bwabo bwose ndetse kuri ubu bakaba bamaze kubyarana abana 3 abahungu babiri Ndetse n’umukobwa umwe.

 

Kevin De Bruyne yavuze uburyo yahuye n’umugore we, uko urukundo rwabo rwatangiye.

 

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yagize ati “ icyo gihe nari mfite aba followers bacye ku rukuta rwanjye rwa Instagram kubera ko icyo gihe ntari nagafatishije. Nashyize post kuri Instagram yanjye mvuga uko umukino wagenze nuko umukobwa mwiza akunda ibyo nshizeho.”

 

“ Icyo gihe nta mukunzi nari mfite maze inshuti zanjye ziza kubimenya, maze zimbwira ko uwo mukobwa Ari mwiza ndetse ko nkwiye kumwandikira. Cyakoze nabuze ko umukobwa mwandikiye atansubiza kuko abantu batajya bankunda.”

 

“Imwe mu nshuti zanjye ibyo navugaga ntiyabyemeye, yahise anyaka telephone yanjye, atangira kumwandikira message maze aranyereka ibyo yanditse ambaza Niba yakohereza iyo message!!”

 

 

“Nta kizere nari nifitiye ariko nahise mubwira ngo yohereze, kuba ndi umukinnyi w’icyamamare ariko icyo gihe nta mutima ukomeye nari mfite wo kwandikira umugore wanjye wahazaza.”

Icyakora mu nyuma iyo message avuga ko yaje gukora ibyiza cyane ko kuri ubu abana nuwo mukobwa nkumugabo n’umugore. Avuga ko uyu mugore we yahinduye ubuzima bwe ndetse yumva atazi uko yagakwiye kuba ameze iyo ataza guhura n’umugore we.

 

 

 

Source: tribuna.com

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Umugabo yagurishije inzu ye ngo ashimishe umukobwa birangira amwanze abura aho aba

Next Story

Otile Brown yasubije abavuga ko uburanga bw’umujyanama we buzatuma bica akazi

Latest from Imikino

Go toTop