Juve Art yasabye ababyeyi ikintu gikomeye

12/01/2024 13:09

Umuhanzi Juve Art ntiyumva impamvu ababyeyi badaha ubufasha abana babo bafite impano yo kuririmba.

 

Umuhanzi ukiri muto uri mu bari kuzamuka neza Juve Art yavuze byinshi ku ntego ze mu muziki  aboneraho umwanya wo gusaba ababyeyi kujya bemerera abana babo kujya mu buhanzi mu gihe  babishaka babikunda.

Izabarinda Juventus [Juve Art ], akorera umuziki mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru. Mu kiganiro  yagiranye na  Umunsi.com ,  yavuze ko ashaka kuzamura umuziki Nyarwanda akawugeza ku rundi rwego ariko cyane yita ku bahanzi bagenzi be b’i Musanze.

 

Yakomeje avuga ko asaba abafana be gukomeza kumufasha no kumushyigikira mu muziki we kugira ngo akomeze agere kure arinako ateza imbere abandi.

 

Kimwe mu bintu bikomeye yasabye ababyeyi, ni ugushyigikira impano z’abana bakajya mu buhanzi kuko ngo umuntu wese ugiye mu buhanzi atariko aba agiye mu ngeso mbi nk’uko benshi bakunda kubivuga.

Mu ntangira z’uyu mwaka Art , yasezeranyije abakunzi be ko agiye gukomeza kubaha indirimbo nyinshi nziza ndetse arinako abasaba gukomeza kumushyigikira.

Advertising

Previous Story

Otile Brown yasubije abavuga ko uburanga bw’umujyanama we buzatuma bica akazi

Next Story

Dore ibyiza by’inyanya uturi uzi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop