Maquahuitl ni icyuma cyo mu bwoko bwa Obsidian blades cyakoreshwaga naba Aztecs gusa cyabaga gityaye inshuro zirenga 500 ugereranyije n’ibyuma byi ikigihe.
Gukoresha intwaro ya Maquahutil byatangiye mu kinyagihumbi cya mbere CE, ndetse iyi ntwaro yakoreshejwe n’Abanyesipanye ndetse iza no kifashishwa muri Mesoamerica.
Iyi ntwaro yaje gukoreshwa ahantu hatandukanye nko muri Olmec, Maya, Mixtec, Toltec ndetse na Tarascnas. Nkuko umwami w’abami Bernal Diaz dek Castillo yabitangaje intwaro ya Maquahuitl yabaga ireshya na metero 1.22 z’uburebure ndetse ubugari bukaba bungana na milimetero 75.
Iyi ntwaro iyanyuma yagaragaye ahagana muwa 1884 mu mugi wa Madrid. Icyi cyuma kiba cyaracurwaga bifashishije amabuye yo mu birunga, ndetse byatuma gihorana isura ikanganye y’umukara.
Umwanditsi: BONHEUR Yves