Advertising

Indege yari itwaye Perezida wa Iran yakoze impanuka

05/20/24 7:1 AM
by
1 min read

Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Azerbaijan aherekejwe n’izindi Kajugujugu ebyiri.

Ni impanuka yabaye kuri iki cyumweru, bikaba bivugwa ko bamwe  mu bari kumwe  na Perezida  muri iyo ndege babashije kuvugana n’ibirindiro bikuru bikaba bitanga icyizere ko bishoboa ko nta waba yahasize ubuzima.

Indege ebyiri zari ziherekje iyarimo Perezida, bivugwa ko zasohoye  amahoro.

Bivugwa kandi ko indege yakoze  impanuka yari irimo n’abandi bayobozi nka Minisitiri  w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahian, ndetse n’Umuyobozi  w’Umusigiti wa Tabrizz, Seyyed Mohammad Ali Al-Hashem.

Kuri ubu ntiharamenyekana niba harimo abahasize ubuzima .

Isoko :umuryango

Go toTop