Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka ubwo yari mu rugendo rwerekeza muri Azerbaijan aherekejwe n’izindi Kajugujugu ebyiri.
Ni impanuka yabaye kuri iki cyumweru, bikaba bivugwa ko bamwe mu bari kumwe na Perezida muri iyo ndege babashije kuvugana n’ibirindiro bikuru bikaba bitanga icyizere ko bishoboa ko nta waba yahasize ubuzima.
Indege ebyiri zari ziherekje iyarimo Perezida, bivugwa ko zasohoye amahoro.
Bivugwa kandi ko indege yakoze impanuka yari irimo n’abandi bayobozi nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahian, ndetse n’Umuyobozi w’Umusigiti wa Tabrizz, Seyyed Mohammad Ali Al-Hashem.
Kuri ubu ntiharamenyekana niba harimo abahasize ubuzima .
Isoko :umuryango