Album Ayra starr yitegura gushyira hanze ikomeje kuzamo amatiku

29/05/2024 19:47

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria ukuzwe cyane n’abatari bake mu njyana ya Afro Beat nyuma yo kugaragaraza ko umuzingo we warangiye, yanagaragaje ko wanahuriyeho Asake na SeyiBeat basanzwe bazwiho ihangana muri Nigeria.

Ni umuzingo we wa kabairi agiye gushyira hanze avuga ko yise  The Year I turned 21 (TYIT21), wamaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, kugira ngo abawushaka bawubone.

Ubwo yari mu kiganiro na The Beat FM Lagos akabazwa niba ihangana ry’aba bahanzi bombi rihora ribakururira guhozwaho ijisho n’abantu besnhi atariyo mpamvu yaba yaramuteye kubahitamo ngo babe bamufasha kuri uwo muzingo, Ayra Starr yabyamaganiye kure.

Yagize ati: “Sinigeze  nshyira Asake na Seyi vibes  kuri Album yanjye nshingiye ku kuba bahora mu ihangana, nta n’icyo narinzi ku ihangana ryabo, ni uko n’abakundaga bombi nk’abahanzi, ndi mwiza mu bijyanye na majwi, abo dufatanya mu kazi bakunze kwibanda  ku  bucuruzi , ariko njye nibanda ku majwi ndetse no kureba abo tuzahuza.”

Yakomeje agira ati: “Nateze amatwi ibihangano bya seyi vibes  kenshi ndetse n’ibyo yafatanyije n’abandi, ni uko nafashe umwanzuro wo gukorana na we, umunsi namuhaye amajwi nari nakoze yahise yandika nawe yahise yandika angezaho uruhare rwe ako kanya, na Asake na we yampaye inyandiko ze minsi itatu gusa nabonye bafite ibakwe muri bon ta cyari kumbuza gukorana na bo cyane ko nari nsanzwe  nanabakunda.”

Ihangane rya Asake na Seyi Vibes kumbuga nkoranyambaga rihoraho ndetse ugasanga abakunzi babo n’ababakurikira buri gihe baziteze kuko zituma baticwa n’irungu.

Asake azwi mu ndirimbo nka Lonely ati the top, Only me, Remember n’izindi  mu gihe Seyi vibes azwi mu ndirimbo zirimo Cana, Ht Trick, Today na Different  Patten ari  nayo Ayra starr avuga ko yibanzeho ubwo avuga yumvaga ibihangano bye.

Biteganyijwe ko umuzingo wa Ayra Starr yise “The Year I turned 21” azawumurika ku mugaragaro tariki 31 Gicurasi 2021, ukaba uje ukurikira uwo yise 19 and Dangerous yashyize ahagaragara tariki 6 kanama 2021.

 

Advertising

Previous Story

Menya abakinnyi 5 ba filime batunze akayabo ka mafaranga ku rusha abandi ku Isi

Next Story

Nyuma yo kuvugako yakoresheje imvugo itari nziza papa Fracis yasabye imbabazi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop