Sunday, May 19
Shadow

Nyuma yo kuvuga ko Imana ari umugore Harmonize yasabye mbabazi

Harmonize yabwiwe amagambo atari meza n’abantu batandukanye by’umwihariko abo mu idini rye rya Islamu nyuma yo gutangaza ko Imana ari umugore ibintu byatumye asaba imbabazi.Yemeje ko amagambo yabwiwe yuzuye impanuro.

Harmonize wamamaye muri Bongo Flava ubusanzwe yitwa Rajab Abdul Kahali.Uyu mugabo w’umwana umwe ari mu bihe byo kwicuza nyuma yo gutangaza ko Imana ari umugore.Ni amagambo yatangaje mu mpera z’uku Kwezi, bikurura impaka zikomeye hagati y’abakunzi be benshi baramugaya.

Amakuru avuga ko icyatumye asaba imbabazi  cyane , ari ubuyobozi bw’Idini asengeramo bigendanye n’imyerere yaryo.Harmonize yagize ati:”Ndasaba Imana yanjye imbabazi kuko nanyereye.Imbere ndi umunyantege nke kubera ko ntabashije guhabwa amasomo ahagije kubyerekeye kumenya uwo ari we.

Kimwe n’ibindi biremwa byose barashidikanya bakibaza iki kibazo.Ikosa nakoze ni uko nabishyize ku ka rubanda ntaziko ndi umuntu ukurikirwa cyane n’abantu batandukanye”.Harmonize yakomeje avuga uburyo ababyeyi be batandukanye bigatuma ahindura uburyo yabonaga abagore.

Kwihebera abagore kwanjye n’uko mbafata byatangiye kuva navuka, nabonye aho umugore agira uruhare runini cyane.Ababyeyi banjye batandukanye mfite imyaka ibiri y’amavuko kubera ko papa yari yashatse umugore wa Kabiri.Rero iryo niryo dini ryanjye”.

Harmonize yakomeje avuga ko iteka Se yajyaga akunda kuvuga ko ariwe wamureze.”Ndamukunda rero gusa nyuma naje kumenya ko narezwe na Mama wacu. Subhana Llah , iyi Si ntabwo yabaho nta bagore bayiriho.Ibi rero nibyo byanteye kuvuga ibyo navuze”.

Harmonize yafashe umwanya ashimira abayobozi b’amadini atandukanye bagerageje ku mwegera bakamuha amasomo yemeza ko Imana idakwiriye kugira uwo igereranywa nawe.Ati:”Bavandimwe munsengere  Imana yakire kwicuza kwanjye [……].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *