Alliah Cool yahaye abagore ba Jay Polly amafaranga n’ibikoresho by’ishuri yabemereye mu gitaramo cya Platini P

22/04/2024 11:44

Umukinnyi wa Filime Alliah Cool akaba n’umushoramari muri Cinema , yabaye uwa mbere wasohoje isezerano yahaye abagore ba Jay Polly mu gitaramo cya Platini P ‘Baba Xperience’.Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 21 Mata.

Igitaramo cya Platini P ‘Baba Xperience, cyatangiwemo izi mpano cyabaye tariki 30 Werurwe uyu mwaka. Ni igitaramo cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu dore ko cyabereye ahazwi nka Camp Kigali.Muri iki gitaramo ubwo abantu bari bari kwitanga , Alliah Cool yarahagurutse atanga yiyemeje angana na Miliyoni RWF ndetse kuri ubu yamaze gusohoza umuhigo we.

Alliance yemeje ko gahunda zirimo kujya muri Tanzania no mu bindi bihugu arizo zatumye asa n’utinda gusohoza isezerano rye.Ati:”Nagize gahunda nyinshi zatumye njya hanze n’ibindi byinshi nagiye nkora ariko ndavuga nti reka nshake nzabahamagare , hanyuma nsohoze isezerano nk’uko nabyiyemeje”.

Uyu mugore yavuze ko asanzwe yumvira ijwi ry’Imana kuko ngo hari ubwo yigeze guha itsinda rya Vestina na Dorcas agera kuri Miliyoni 3 y’Amafaranga y’u Rwanda.Ati:” Ntabwo ndi umukire w’ibyamirenge ariko ndi umubyeyi nzi ukuntu kurera bimera.Natangiye kurera mpereye kuri Barumuna banjye nzakomeza kurera kandi Imana izampa n’abandi , yaba abo nabyaye nabo ntabyaye, nzi uko kurera bimera”.Alliah Cool yavuze ko azakomeza kwita ku bana ba Jay Polly na cyane ko ngo uyu mu raperi akiriho yabashije kwitabira isabukuru ye y’amavuko.

Advertising

Previous Story

Nyuma yo kuvuga ko Imana ari umugore Harmonize yasabye mbabazi

Next Story

Kenny Sol yateguje indirimbo yise Two In One

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop