Inkuru ikomeje kubabaza benshi ni inkuru y’uyu mukobwa wari usanzwe akora mu rugo agaha boss we impyiko imwe kubera ko yari arembye cyane, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa yahembye uyu umukozi kumwirukana.
Lucky Wambui usanzwe ukomoka mu gihugu cya Kenya, w’imyaka 22 y’amavuko yavuze kuntu boss we yamwirukanye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa amaze kumuha impyiko ye mu gohe boss we yari arembeye cyane.
Nk’uko uyu mukobwa yabivuze mu itangazamakuru rikorera mu gihugu cya Kenya, yavuze ko ubusanzwe boss we yari umucuruzi ukomeye, ubwo yatahaga avuye mu nama y’akazi saa munani z’ijoro, bityo atinda gufungurira boss we biba ngombwa ko boss we akomeza gutegereza ku muryango.
Umugore we n’abana be bari mu rugo ariko uyu mukobwa yavuze ko yarenganijwe na boss we avuga ko yaryamye kare akaba yatinze kuza kumufungurira. Ibyo bikaba byaratumye boss we ahita amwirukana kubera gutinda kuza kumukingurira.
Icyakora uyu mukobwa we avuga ko yabaye ubuzima bwa boss we kuko atashakaga ko boss we apfa atabikoze kubera ko yashakaga ko azahorana akazi ke.
Source: TUKO