Umugore yaretse kuba umwarimu ajya korora ingurube

22/12/2023 16:30

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore w’imyaka 28 wo mu gihugu cya South Africa wari umwarimu akabivamo akajya korora ingurube, bikomeje gutangaza benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

Siphelele Siyaya w’imyaka 28 wo mu gihugu cya South Africa yahisemo kureka kwigisha ahagarika kuba umwarimu ajya korora ingurube. Avuga ko igitecyerezo yagikuye kuri nyirakuru wakundaga ingurube bityo yumva ko nawe akwiye korora ingurube. Inkuru y’uyu mugore ikomeje gutangaza benshi ibateramo icyizere.

 

 

Byose n’ubundi ngo byatangiriye mu ishuri, aho uyu mugore yari ari kwigisha umushinga w’ingurube mu ishuri yumva nawe akwiye kuwushyira mu bikorwa. Bijyo ahitamo kwigira afata umwanzuro wo guhagarika kwigisha maze ajya korora ingurube.

 

 

Nk’umwe mu batewe ishema no korora ingurube ku myaka ye 28, Siphelele Siyaya uyu mugore akomeje kugaragaza ko gukora cyane bishobora kugufasha kugera ku nzozi zawe wahoranye cyane ko nawe yahoranye igitecyerezo cyo kuzorora ingurube cyane ko nyirakuru yakundaga ingurube nawe biza kurangira azikunze.

 

 

Icyakora avuga ko kuba yarahisemo korora ingurube ataruko yashakaga amafaranga cyangwa ngo nuko nyirakuru yakundaga ingurube, ahubwo ngo yabikoze  kuko yashakaga guha akazi bamwe mu baturage batuye mu gace nawe atuyemo akoreramo ubworozi bwe.

 

Yagiriye inama urubyiruko rwifuza gukora imishinga ku buhinzi nubworozi, kujya basura ama famu bikorerwamo inshuro nyinshi mu buryo bwo kumenya neza ibyo bifuza gukora arinako bamenya imbogamizi zibamo arinako biga kuburyo bwiza bakoresha mu gucyemura izo mbogamizi.

 

 

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Lupita Nyong’o uri mu bakurura abagabo ku Isi yagaragaje urutonde rw’ibitabo yasomye akimara kubenga umukunzi we

Next Story

Nyuma yo guha boss we impyiko agatabara ubuzima bwe, boss yamuhembye kumwirukana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop