Mama sava ni umugore wirerana abana ndetse yaje gutandukana n’umugabo we wambere kuri ubu akaba amaze imyaka ijya kurenga 9, nyuma yo kunyura mu buzima butandukanye ndetse bugoye, kuri ubu ari muri cinema nyarwanda ndetse ari mubahagaze neza.
Yamekanye muri filime zu ruhererakane rwa filime iri muzikunzwe yitwa Papa Sava ica kuri You tube channel ya Gratien NIYITEGEKA ndetse ikananyura kuri ZACU TV.
Ku myaka itari micye afite isabukuru ye ayizihiza kuri 16,Ukwakira ubwo kubakunzi be ndetse n’abamufana ntibahejwe kumutungura igihe bashaka kumwifuriza isabukuru y’amavuko.
Ubwo umunyamakuru Sabin bakoranye ikiganiro yakoreye kuri ISIMBI TV ikorera kuri You Tube yavuze ko usibye aba Fameniste gusa nta mugore utifuza kubana n’umugabo.
Kuri we abona abagore ari abanyantege nke kuburyo no gufata imyanzuro imwe ni imwe biba bigoranye. Yatanze urugero rwa ZALI THE BOSS LADY avuga ko niyo watunga amafaranga menshi gute gusa udafite umugabo uba wumva harimo icyuho gikomeye.
Ubwo bamubazaga ko ibyo yatinye cyangwa atabashije kwihanganira yaba agiye kubisubiramo, yavuze ko iyo umuntu akoze impanuka y’imodoka nubundi atarwa n’indi modoka ndetse ngo Pastor MUTESI yavuze ijambo rikomeye rijya rimukomeza ngo igikomere cy’urukundo cyomorwa n’urukundo.
Kuri we ngo kwihanganira imyaka 9 yose itari micye kumuntu wari ukeneye umuba hafi ndetse bagafashanya, yavuze ko yihaye igihe gihagije kugira ngo abanze ashake ubuzima ndetse yite no kubana be.
Yemera ko gushakana abana ugira ngo umugabo agufashe ari imibare micye cyane ko umugabo aba yagukunze wenyine ntago aba yagukundanye nabana bawe cyangwa ibindi bibazo wirirwa urwana nabyo.
Kimwe mu bintu bimubangamira ni umuntu umukurikirana ku bigananiro byose yakoze haba kuri You Tube cyangwa kuri instagram nuko akamutereaho comment amujora ndetse asa nkaho amugendaho. Ariko nanone amufata nk’umufana we ukomeye kuko abona nta kiganiro atajya areba aba yakoze.
Ubusanzwe mama sava nyuma y’akazi akunda kureba filime iyo yibuka cyane yamurijije ni iyitwa Nick nick avuga ko yayirebye no kuyirangiza bikanga bitewe n’ukuntu imutera amarangamutima akarira.
Kuri mama sava yumva nyuma y’abana be ntakindi kintu kimushishikaje ndetse akunda kubarusha. Avuga ko abayumva abahangayikiye kabone niyo yaba afite ibyo kubatunga bihagije aba yumva hari ikibura kugira ngo bishime kurushaho.
Kimwe mu bintu yifuza cyane ni ugusura ibihugu bitandukanye akajya amenya amateka yabyo cyane ko asanzwe akunda gusoma ibitabo bigaruka ku mateka. Kuva yavuka ntabwo aragenda mundege gusa yiyumvamo ko umunsi umwe azakabya inzozi ze nawe akurira rutema ikirere.
Nkuko nta muntu utagira ikintu kimubaho kikamusigira isomo ndetse bikamutera ubwoba, nawe yigeze kubura umwana we igihe kigera ku umwaka wose. Uwo mwana we yari muto afite imyaka 3, akajya aganira n’abantu bisanzwe bagatebya bagasabana gusa iyo yageraga murugo yumvaga agahinda kenda kumuturitsa umutima.
Imwe mu nama ikomeye yagiriwe ndetse yumva yagira nundi wese niyo kutikuraho abantu. Ahereye ku umubyeyi wamureze avuga ko umugisha umugore agira ari ukwirerera ndetse kabone niyo byakuvuna gute uba wumva utuje iyo uri kumwe n’abana bawe.
Agira inama abangavu bakiri munsi y’imyaka 18 kwirinda ikosa yaguyemo ryo kubyara ukiri muto. Avuga ko yego bitabura ibyiza wungukirwa iyo ubyaye hakiri kare harimo kurera umwana umureba mumaso yawe cyangwa bigatuma ukura mumutwe hakiri kare ukareka kujenjeka.
Kuri Mama sava marume we witwa MUTUYIMANA Oscar ni umuntu wagaciro ndetse wamubaye hafi igihe abantu bose bari baramukuyeho ikizere. Niwe muntu wa mbere wamugiriye inama yo gushaka Permit yo gutwara imodoka mbere yo kwamamara ndetse yamubereye inkingi ya mwamba kuriwe. Kugeza na magingo aya iyo abona ubuzima bwanze niwe muntu ahungiraho bakajya inama ibintu bigasubira kumurongo.
Kureba kuruhanda niyo ntwaro gusa yakoreshaga iyo yahuraga ni ibicantege ndetse ikintu cya mbere cyamubayeho cyikamubabaza cyane ni ukwangwa n’abantu bakoranaga. Gusa intwaro ikomeye yatumye ahacana umucyo ni impano yifitemo yo guseka maze agasekera abanzi be hamwe biraningira babonye ko baruhiye ubusa.
Mugihe inzira ijya iwe idaca muri saloonn yawe cyangwa utamugaburira nta kintu na kimwe aba abona cyatuma umuca intege cyangwa ngo umufatire umwanzuro kubuzima bwe.
Itariki yabyariyemo ntijya imuva mu ntekerezo bitewe n’umugisha yahaboneye, yari yarabyariye iwabo ndetse papa we yari umu pastor gusa abirengaho aza kumusengera ndetse nta kintu na kimwe nkenerwa yabuze kabone nubwo yari yarabashyizeho icyasha. Aboneraho kugira inama abayeyi kwihanganira ndetse ntibatererana abana babo kabone niyo baba barakoze amakosa ameze ate.
Kuri ubu abantu bingenzi kuri we ndetse yubaha ni abagize umuryango we, kubera ko igihe yari abakeneye cyane yarababonye ndetse bamuha ibirenze ibyo yari yiteze. Bitewe nuko abantu bafite ubumuntu ari bacye, agira inama abakunzi be ko mugihe uhuye nu umuntu ubufite uzamukomereho dore ko babuze muri iyi minsi.
Kuri we akunze kugwa mumutego wo gukunda umuntu mugihe akimubona mbese aba abona ari nka malayika iyo agihura numuntu gusa atangazwa nuko benshi bamutenguha ndetse agasanga yaribeshye cyane iyo nshuti agahera ko akayikura muzindi nke afite.
Mbere yo kujya mukazi, abanza gusenga, akareba niba afite ibyo kurya ndetse akabitegura ubundi nibwo tumubona kuri Setting akina filime zituma amenyakana ndetse akaba yarabaye ikimenyabose mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Umwanditsi:BONHEUR Yves