Advertising

Nyuma y’amezi 4 bakoze ubukwe Producer Real Beat n’umufashe we bibarutse imfura – Amafoto

28/12/2023 12:21

Producer Real Beat umaze kwamamara mu gukora indirimbo z’abahanzi batandunye yibarutse imfura y’umungu yavutse tariki 27 Ukuboza 2023.

Aba bombi Aime Patrick BIGIRIMANA [ Real Beat ] n’umufasha we Phoibe IRATUNEJEJE bakoze ubukwe tariki 9 Nzeri 2023 bubera ahitwa Kigali Bliss mu gusaba no gukwa naho gusezerana imbere y’Imana bibera kuri EAR Paruwasi ya Rebero.

Nk’uko twabitangarijwe na Real Beat, yavuze ko banejejwe no kwakira umugisha w’umwana w’umuhungu bise Kiaan keeston BIGIRIMANA.

Real Beat yambariwe na Papa Cyangwe, The Nature ufite impano icyihishe , Prince Kiiz na Junior wamamaye muri Juda Muziki.

Bombi basezeranye kubana akaramata tariki 9 Nzeri 2023
Previous Story

Kecapu yasobanuye impamvu ituma yanga abantu

Next Story

Inzu ya Zari Hassan yatewe n’ibisambo batema umurinzi biba n’ibyo munzu byose

Latest from Imyidagaduro

Go toTop