Advertising

Kecapu yasobanuye impamvu ituma yanga abantu

28/12/2023 12:17

Mukayuzera Jalia Kelly uzwi ku izina rya Kecapu yasobanuye imyumvire agira mu gukoresha igihe neza agaruka no kumyumvire ya benshi bakoresha igihe cyabo nabi birengera.

 

 

Kecapu wamenyekanye muri Filime yitwa Bamenya Series yaganije benshi bamukurikira kuri Noheli abasaba kwinjira mu mwaka mushya bafite impinduka zizahindura ubuzima bwabo. Yagarutse ku myumvire ya bamwe bics igihe bitwaje ngo ni abanyafurika bavuga ko abazungu aribo bubahiriza igihe.

 

 

We avuga ko igihe ari ubuzima ndetse ko ari amafaranga bityo abantu bakwiye kuzirikana ko iyo utaye umwanya cyangwa igihe uba utaye amafaranga.

 

 

Ati “Umwaka utaha Nyagasani nadushoboze tuwugeremo amahoro, kuzige kugira ikintu cyo kugira gahunda.Niwicara ahantu ugomba kugera saa tatu ntuzavuge ngo amasaha y’Abanyarwanda ndayazi baraza saa tani ngo bitume ucyererwa. Tecyereza n’abandi mugiye guhura nibavuga gutyo mwese muzica amasaha. Igihe ngifata nk’ubuzima.”

“Kubera ko igihe iyo tugifite bituma tugikoramo ibintu bihindura ubuzima bwacu neza, iyo Imana yatubyukije amahoro. Igihe ni ubuzima kuri Kecapu iyo ukinye n’igihe cyanjye uba ukina n’ubuzima bwanjye.”

 

 

Yatanze inama avuga ko buri wese akwiye kubahiriza igihe. Yifurije abakunzi be Kandi gusoza umwaka mu mahoro gusa abibutsa ko ntacyo bageraho badahaye agaciro igihe bafite bakiriho.

 

 

Ibi Kecapu yabivuze ubwo yasohokeraga ahari abana bato bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli yishimana n’abana be, ndetse n’itsinda ry’abana bamunejeje.

 

 

 

Source: Inyarwanda

Previous Story

Brazil : Umugore yakase igitsina cy’umugabo we nyuma yo kumenya ko amaze imyaka 15 amuca inyuma atabizi

Next Story

Nyuma y’amezi 4 bakoze ubukwe Producer Real Beat n’umufashe we bibarutse imfura – Amafoto

Latest from Imyidagaduro

Go toTop