Babinyujije kuri Twitter yabo, ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB , batangaje ko bataye muri yombi uwitwa Twizerimana David n’abagenzi be 3 bakurikiranweho gukinisha abana Filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Uyu Twizerimana David ni nyiri shene za YouTube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation Tv zamenyekanye cyane muri Guma Murugo kubera icyorezo cya COVID-19 abantu bazihugiraho kubera abantu bazirebagaho Filime.
Mu butumwa RIB yatambukije yagaragaje ko yafashe Twizerimana David na bagenzi be.
Ati:” RIB yafashe Twizerimana David ufite Chaines/channel za YouTube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation Tv na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana Filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube”.
RIB yakomeje ivuga ko aba bafashwe bafungiye kuri Station za Kacyiru , Kimironko , Kimihurura na Remera mu gihe Dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.
RIB yakomeje avuga ko itazihanganira umuntu wese ukoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishobora umwana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa se ubundi buryo bwose.Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.