Advertising

Junior Multisystem agiye gushyingurwa

01/08/2023 09:57

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kokobe , Mu Murenge wa Nyakabanda arinaho Nyakwigendera KARAMUKA Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem yaratuye bwatangaje agiye azashyingurirwa.

Tariki 27 Nyakanga 2023 nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo ko Producer Junior Multisystem yapfuye.

Uyu yari umwe muba Producer bafashije abahanzi batandukanye mu gukora indirimbo ndetse no gukomeza gutera imbere mu mwuga wabo w’umuziki binyuze munama yabahaga ndetse bikagaragarira mu bikorwa.

Junior Multisystem wari utuye mu Mudugudu wa Kokobe , mu Murenge wa Nyakabanda azashyingurwa kuwa Gatatu tariki 2 Kanama 2023 mu irimbi rya Rusororo.

Uyu munsi haraba umuhango wo kuvuga amateka ye , umuhango urabera Kimironko ahitwa Ituze Garden hafi y’urusengero Foursquare Church.

Producer Junior Multisystem, Ibizamini byo kwamuganga bigaragaza ko yishwe na n’indwara y’impyiko yari arwaye arabizi dore ko byamenyekanye n’ubundi umunsi apfa.

Ibi bitandukanye n’ibyakekwagako urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’akaboko ke kaciwe n’impanuka.

Nyakwigendera yari Umuhanga mugutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye , yakoze iza Nyakwigendera Jay Polly , yakoreye Urban Boys , Zizou n’abandi.

Tumwifurije iruhuko Ridashira.

src: Umuseke

Previous Story

Nyiri shene za YouTube zamenyekanye mu Rwanda yatawe muri yombi ashinjwa gukinisha abana Filime z’urukozasoni

Next Story

Umugore w’imyaka 32 ukiri isugi aratakambira abagabo ngo bamutere inda nawe arebeko yabyara akitwa mama ndetse ko azarera umwana wenyine

Latest from Inkuru Nyamukuru

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop