Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Japan, wahoze arota kuzabaho nk’imbwa nyuma Yuko bamuhinduye imbwa, ubu samaze kujya ku karubanda ngo Bose bamubone.
Ubusanzwe uyu mugabo yitwa Toto, abinyujije ku mbugankoranyambaga ze ku rubuga rwe rwa YouTube, yasobanuye urugendo rwe mu kwihindura imbwa ndetse ko byahoze Ari ibyifuzo ndetse n’inzozi ze.
Ngo uyu mugabo yashoye akayabo kangana na million 20 kugira ngo ase nk’imbwa.Uyu mugabo mu guhindurwa imbwa yabifashijwemo na company yitwa Zeppet isanzwe ikora amakositimu yambwarwa ama mask, akoreshwa cyane mu ma filime.
Nyuma yo kumara iminsi 40 bari kumutunganyiriza kujy agaragara nk’imbwa, uyu mugabo Toto nibwo bwa mbere yagaragaye ku karubanda agenda agaragara nk’imbwa.
Ngo Kenshi abantu bakunda inyamashwa baba bashaka kumenya uko inyamashwa zibayeho ndetse bamwe baba bifuza kumera nkazo.Nibyo byabaye kuri uyu mugabo wo muri Japan ndetse bituma yiyemeza gushora akayabo kugira ngo ajye agaragara nk’imbwa.
Uyu mugabo akomeje gutangaza benshi kubera amafaranga menshi yashoye kugira ngo bamukorera ikizajya gituma agaragara nk’imbwa.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: mpasho.co.ke