Nyina wa Diamond ni umubyeyi wacu twese muri Wasafi ! Zuchu yavuze ko akunda cyane Mama Dangote

13/10/2023 07:57

Muri iki gihe Zuchu asa n’ufite akazi ko gusubiza kumuronko ibyangijwe n’ishyari no kwivumbura yagize nyuma yo kubona umubano wa Diamond n’abana be na Tanasha Donna abanye neza na Mama Dangote.Ibi yabitangiye ubwo yatangazaga ko ntakibazo na kimwe agira kubera ko Diamond yitaye kubana be.Kuri ubu yavuze ko nta rwango yigeze agirira Mama Ndangote.

 

 

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru [WASAFI MEDIA], Zuchu yasobanuye ko kugeza ubu akiri inshuti magara ndetse yegeranye cyane na Mama Dangote  , nyina wa Diamond Platnumz nawe usigaye akunda guhora mu itangazamakuru kubera ibihe agirana n’abakazana be n’abuzukuru be.Zuchu yavuze ko ibyabaye byose ari iby’abashaka kubateranya.

 

 

Yagize ati:”Tumeranye neza.Mperuka kuvugana nawe kubijyanye no kwizihiza isabukuru y’amavuko ya SIMBA [Diamond]. Nk’umuryango rero , muba mugomba gushyiramo umubyeyi.Twaganiriye ibyo twari dukeneye gukora kandi tumeranye neza.Ibyo bintu rero birigukwirakwiza kuri murandasi , ariko twe tumeze neza.Ntakibazo na kimwe nzi”.

 

 

Zuchu yahakanye ko kandi , impano Tanasha Donna aherutse guha, Mama Dangote ntacyo yamuhungabanyijeho cyangwa ngo yangize umubano wabo.Yagize ati:”Rero twese muri Wasafi turi umuryango.Uriya ni mama wacu kandi ntacyo bitwaye.Turi gukora kandi tumeranye neza.

 

 

Amakimbirane ya Zuchu na Mama Dangote , yatangiye gukwirakwira kumbuga nkoranyambaga ubwo Mama Dangote yakoraga ‘Unfollow’ kumbuga zose za Zuchu , ndetse akemeranya n’abafana bavugaga ko Diamond Platnumz akwiriye kwiyunga na Tanasha Donna.

 

Tariki 29 Nzeri , Sandra Dangote wamamaye nka Mama Dangote, yatangaje ko akunda cyane Zuchu ndetse ashimangira ko impano Tanasha Donna yamuhaye yavuye kumwuzukuru we itavuye kuri Donna ubwe , agaragaza ko gukora ‘Unfollow’ kuri Zuchu byaje nyuma y’amashusho yari amaze guhabwa na Tanasha bigatuma akuraho Zuchu.

 

Nyuma y’ibyo byose, Zuchu  yabishyizeho umucyo , avuga ko ari ibihuha bidafite aho bifatiye, yemeza ko we na Mama Dangote bameranye neza.N’ubwo amakimbirane yabo ameze atyo, Diamond Platnumz , ni umwe mu bahanzi bakunda ababyeyo babo cyane kuko ahantu hose akunda kugaragaza urukundo afitiye mama we umubyara.

Advertising

Previous Story

Mugire inama : Ndi umusore mwiza wateruye ibyuma abakobwa barankunda ariko mfite ikibazo cyo kugira igitsina gito cyane pe nyamara hari umukobwa wansabye ko twakora ubukwe mfite ubwoba bwo kutazabishobora

Next Story

Bwambere uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone Daniella Atim yahishuye icyo bapfuye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop