midsection of a sexy shirtless black man against white wall

Mugire inama : Ndi umusore mwiza wateruye ibyuma abakobwa barankunda ariko mfite ikibazo cyo kugira igitsina gito cyane pe nyamara hari umukobwa wansabye ko twakora ubukwe mfite ubwoba bwo kutazabishobora

12/10/2023 20:45

Muraho neza bakunzi bacu , inkuru y’uyu munsi , iragaruka k’umusore urimo kugisha inama.Ni umusore mwiza ukundwa n’abakobwa ariko afite ikibazo cy’uko afite igitsina yita ko ari gito.Ese ni iyihe nama wamugira ?

 

 

Hari ubwo umusore atereta umukobwa akamwemeza neza rwose, akamwerekako amukunda kandi ko ariwe mukobwa mwiza Isi itunze kandi n’umukobwa akabyemera.Nyuma y’uko kubyemera rero , akamusaba ko babana na cyane ko iyo bakundanye bakuze byanga bikunze baba bazabana.Nyuma yo kugezwa ikibazo n’umusomyi wacu rero reka tukibagezeho.

 

 

Yagize ati:”Muraho neza ! Mbanje kubasuhuza. Nukuri mfite ikibazo kinkomereye cyane ku buryo nabuze amahitamo nuko nabigenza pe. Mu by’ukuri ndi umusore mwiza , w’uburanga bwiza, wateruye ibyuma ufite amatuza, mbese abakobwa bakunda ibishashagirana iyo bambonye barabya indimi kuko ndi mwiza pe inyuma bigaragara.

 

 

Uko iminsi igenda itambuka niko ngenda ndushaho kwiyanga no kwitera agaciro kuko kuko uko iminsi igenda niko nanjye ndushaho ubura amahitamo y’ubuzima bwanjye bw’ejo hazaza.Mu by’ukuri narindi umusore usanzwe, utuje kandi utajya mu byuma.Umunsi umwe , mpura n’undi musore w’inshuti yanjye muganirira ikibazo mfite , arambwira ngo nintangira gukora siporo ivunanye,nkaterura ibyuma biremereye ,igitsina cyanjye kizakura ngo ndetse ngire n’imbaraga.

 

 

Sinababeshye , ubu tuvugana maze gushira, narateruye amanywa n’ijoro agatuza karirega hafi no guturika ariko hasi [Ku gitsina] ho byaranze neza neza.Ubu nagize uburwayi bwo mu gatuza kuko nabyihase nziko ari umuti nyuma nza gusanga narashutswe.Igitsina cyanze gukura, nagiye mubavuzi ba Kinyarwanda byaranze.Nagiye nabijije inshuti n’abavandimwe byaranze.

 

 

Kugeza ubu rero ikibazo mfite nyamukuru ni umukobwa dukundana , namaze kwemerera ko tugomba kuzabana kandi vuba, kandi nawe arakuze bihagije.Aziko ndi umwana mwiza , ntajya mukoraho ariko nyamara ndi we ariko ikibazo mfite n’icyo nababwiye.Ngaho mungire inama.Umukunzi wanjye mute nigendere azanshake ambure ??? Ese mubwiza ukuri ? Nabuze igisubizo , abo nsigaranye nimwe”.

 

 

Niba nawe ufite ikibazo , ukaba ushaka kugisha inama , twandikire unyuze ahatangirwa ibitekerezo cyangwa unyuze facebook yacu.

Advertising

Previous Story

Naryamanye n’abagore barenga 315 uyu mwaka ! Umugabo yigambye kuryamana n’abagore barenga 315 avuga ko ari ubutwari yiyiziho

Next Story

Nyina wa Diamond ni umubyeyi wacu twese muri Wasafi ! Zuchu yavuze ko akunda cyane Mama Dangote

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop