Advertising

Nyina wa Beyonce Tina Knowles yatse gatanya umugabo we bamaranye imyaka 8

07/27/23 11:1 AM
1 min read

Tina Knowles umubyeyi w’umuhanzikazi w’icyamamare Beyonce, yatse gatanya umugabo we bamaranye imyaka 8 babana nk’umugabo n’umugore.

Uyu mugore Tina Knowles, yatangaje ko ari kuva mu rukundo na Richard Lawson, umugabo we bamaranye imyaka igera ku 8.

Nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru TMZ ngo nyuma y’uwitwa Mathew Knowles w’imyaka 31 wari se wanyawe ubyara Beyonce nawe watandukanye na Tina Knowles mu mwaka wa 2011.

Uyu mugoe ubwo yari mu rukiko , yagaragaje ko uyu mugabo atamwitaho ndetse ko atakimwiyumvamo bityo akaba adashobora gukomeza kubana nawe”.

Ubwo ikinyamakuru TMZ cyandikira muri Amerika, cyageragezaga kubandikira , aba bombi ntabwo bigeze bitaba iki kinyamakuru.

Uyu mugore yahinduye izina rye ubwo yashakanaga na Richard, yitwa Knowles gusa ngo ubu nabwo arashaka kongera gusubirana izina rye ‘Celestine’ yahoranye na mbere nyuma yo kubona ko urushako rugoranye.Tina Celestine, yabyaranye abana babiri na Richard aribo Beyonce na Solange.

Sponsored

Go toTop