“Byarutwa nkapfa ntashatse umugore aho gutereta umukobwa w’imyaka 30” ! Speed Darlington

27/07/2023 10:30

Umuhanzi w’icyamamare witwa Darlington Sped yarahiriye gupfa adashatse aho gushakana n’umugore w’imyaka 30 y’amavuko.

Uyu muhanzi uririmba injyana ya Hip Hop , yasobanuye aya magambo ateza benshi urujijo , bibaza impamvu yabivuze nyamara urukundo rutajya rutoranya cyangwa ngo rugendere ku myaka runaka.

Uyu muhanzi yasobanuye ko abagore bageze mu myaka 30 kuzamura batajya bemera gufasha abagabo babo mu gufasha umuryango wabo kugira aho bagera cyangwa ngo babafashe kwishyura bimwe mu bintu nkenerwa, agaragaza ko icyo bo baba bashyize imbere aba ari ugukorera amafaranga bagamije kuyigwizaho bo ubwabo.

Speed Darlington, yasobanuye ko mu gihe yaba afite amafaranga, byarutwa yose akayatanga mu bigo bifasha abatishoboye cyangwa akayafashisha abantu batandukanye , aho kuyafata akayatangiza umuryango n’umugore urengeje imyaka 30 y’amavuko kubera iyo nenge yavuze haraguru.

Uyu muhanzi yagize ati:” Byaruta nkapfa ndi njyenyine (Single), nkibera nkakamwe rwose, aho gushakana n’umugore uri mu myaka 30.Ikindi , ninjye nizerako nahitamo kugurisha ibyanjye byose , nkabiha abishoboye ariko sintangize umuryango hamwe n’umugore w’imyaka 30”.

N’ubwo uyu muhanzi wo munjyana ya Hip Hop  avuga ibi, benshi bemeza ko umugore ari umutima , ndetse bagashimangira ko imyaka ari imibare na cyane ko hari ingo nyinshi zubakwa zigakomera kandi nyamara abazubatse baba barengeje iyo myaka.

Advertising

Previous Story

Rekera kubwira umukunzi wawe ngo “Ndagukunda” birashaje ! Dore amagambo agezweho yasimbuye ndagukunda

Next Story

Nyina wa Beyonce Tina Knowles yatse gatanya umugabo we bamaranye imyaka 8

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop