Biragora kumva umukobwa mwiza avuga ko akunda gusenga cyane gusa ngo Uwera Judy we yagaragaje ko Imana ari inshutiye , yemeza ko kujya mu ijuru abisengera cyane.Uyu mwari wagaragaje ko kuri Tik Tok , bamubwira ko ari mwiza nanone yahishuye ko imyambariro atariyo yubaka.
Mu kiganiro kirekire uyu mukobwa yagiranye na Chita Magic, yasobanuye ko n’ubwo ubuzima bw’abakobwa buba butandukanye gusa ngo imyambaro ntaho ihuriye no kuba yakubaka urugo.Uwera Judy umwana wa Gatatu mu muryango wabo ndetse ngo ni umukobwa ufite inzozi zitandukanye.
Uwera wakinnye muri Filime zitandukanye hano mu Rwanda, yagaragaje ko gukoresha imbuga nkoranyambaga abikunda na cyane ko afite umuyoboro wa Youtube anyuzaho ibitekerezo bye bisanzwe birimo n’inkuru z’abahungu bamubabaje mu rukundo.Ndetse anahishura ko kugeza ubu akina no muri filime yitwa ‘Secret Love’ akina yitwa Judy.
Agaruka ku bintu bimufasha kubona ibyo avuga cyangwa se abwira abantu batandukanye ‘Judy’ yagize ati:”Nkunda kwandika cyane ariko nakuze nkunda gusoma ibitabo cyane bimwe byitwa ‘Novels’ (Ibitabo bijyanye cyane cyane no kunkuru ziba zaratambutse mu myaka yo hambere)”.Judy yavuze ko ndetse nawe akunda kwandika cyane nka kimwe mu bimuha ibitekerezo by’ibyo akora.
Uyu mukobwa kandi ni umucuruzi , ufite Online Shopping cyangwa se ‘iguriro ryo kuri murandsi’ yise ‘Judy Store Officail’ ndetse akaba akina filime , afata amafoto n’ibindi bitandukanye.
REKA TUBASANGIZE IKIGANIRO JUDY YAGIRANYE NA JULIUS CHITA