NYANZA: Umusore yasanzwe aryamanye n’igiti yapfuye

24/04/2024 15:34

Mu kagari ka Kavumu , Umurenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza, hari umusore wasanzwe aryamanye n’igiti yapfuye nk’uko ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Amakuru avuga ko mu masaha ya Saa Moya n’igice za ni mugoroba ko hari umugabo wari mu rugendo noneho abona uwitwa Hakizimana Francois bakunze kwita Mukadafu uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko.Amakuru avuga ko kandi nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

Uwahaye amakuru Ikinyamakuru Umuseke, yavuze ko nyakwigendera yari aryamye iruhande rw’igiti , nta gikomere afite.

Amwe mu makuru atangwa n’abaturage nayo avuga ko mu masaha ya saa Tatu nyakwigera yari mu kabari anywa inzoga.Uyu musore wari ukiri ingaragu avuka mu Karere ka Nyanza , mu Murenge wa Nyagisozi , mu Kagari ka Kirambi mu Mudugudu wa Gasharu.

Abamubonye yapfuye aryamye haraguru y’umuhanda, bakeka ko yaba yishwe n’igiti cyari kumuri iruhande kuko tariki 22 Mata 2024 , yari yiriwe yasa inkwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana eGIDe yabwiye Umuseke ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Umurambo wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Advertising

Previous Story

Mpayimana Philippe agiye kongera kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Next Story

Abubatse: Menya uko wabyitwaramo mu gihe umaze gutera akabariro kandi ukaba ushaka gutwita cyangwa gutera inda vuba na bwangu

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop