Abubatse: Menya uko wabyitwaramo mu gihe umaze gutera akabariro kandi ukaba ushaka gutwita cyangwa gutera inda vuba na bwangu

24/04/2024 16:31

Ufite umuryango ndetse witeguye gutwita ukubaka urugo vuba na bwangu.Urumva ukeneye umwana rwose uretse ko utindiwe no gutegereza gusa.Rero muri iyi nkuru turagufasha kumenya ko hari uburyo bwagufasha kongera amahirwe yawe yo gusama, uyisangize na bagenzi bawe bigireho.

ESE NI IKI USABWA GUKORA ?

1.Jya kwa muganga : Menya neza ko mu mubiri wawe ufitemo , Folic Acid ihagije kugira ngo mu gihe waramuka utwise bitazaba kuba ikibazo k’umwana.Ugomba kujya kubaza muganga amafunguro ukwiriye gufata arimo Folic Acide.Iyi Folic Acid ikora mu minsi ya mbere yo gutwita k’umugore niyo mpamvu rero ari ingenzi cyane kubanza wamenya ko ufite ihagije.Ibi byavuzwe n’umuhanga muri ‘Obstetrics na Gynocology’ wo muri kaminuza ya Oxford witwa Paul Hillard,MD,.

2.Menya igihe ugira mu mihango: Niba ushaka gutwita byihuse, banza umenye igihe ugira mu mihango kuko bizagufasha kumenya neza igihe ukwiriye kugeragereza amahirwe yo gutwita ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye.Ibi bizatuma kandi umenya igihe uri muburumbuke.Uyu mugabo witwa Paul Hillard twifashishije muri iyi nkuru yaragize ati:”Mu gihe cy’uburumbuke nibwo uba ugomba gukora imibonano mpuzabitsina cyane mu gihe ushaka umwana”.Yemeje ko nubwo ushobora kugira imihindagurikire y’umubiri ariko ngo ni byiza ko utera akabariro cyane muri ibi bihe.

3.Ntuzagire ikibazo k’uburyo [Position] bwo guteramo akabariro: Benshi bemeza ko hari uburyo butuma abashakanye batwita vuba nyamara byose byitwa ‘Myth’ cyangwa ibihuha nk’uko ikinyamakuru cyitwa Webmd kibitangaza.Bavuga ko ntabushakashatsi bwari bwajya hanze bwameza ko ‘Missionary Position’ ariyo nziza kurenza iyo umugore aba ari hejuru. Nubwo bavuga gutya kandi hari ibitabo cyangwa izindi nkuru uzasoma bakubwire ko hari uburyo ukwiriye gukoresha.Yego nabyo birashoboka uzabugenzure.

4.Nyuma yo gutera akabariro guma mu buriri umanitse amaguru : Ni byiza ko uguma mu buriri nyuma yo gutera akabariro ariko ukaryama ndetse ukazamura amaguru mu kirere kugira ngo wongere amahirwe yawe yo kuba wasama [Umugore].Uwitwa Goldfard yabwiye ikinyamakuru Webmd dukesha iyi nkuru ko , nubwo ibi byongera amahirwe atariko bihira bose, avuga ko atari ihame ko umugore azamura amaguru mu kirere icyakora yemera ko umugore akwiriye kuguma aryamye byibura nk’iminota 10 kugera kuri 15 kugira ngo intanga zibanze zigere aho zateguriwe guturiza.

5.Mwitera akabariro buri mwanya : N’ubwo ari ngombwa ari uyu mugabo twagarutseho haraguru, yongeye kuburira abashakanye ko gutera akabariro muri mwanya ataribyo byongera amahirwe yo gusama. Ati:” Gutera akabariro cyane mu gihe cya ‘Ovulation’ ntabwo ari byo bituma wowe mugore ugira amahirwe menshi yo gusama. Uyu mugabo yavuze ko abantu bakwiriye byibura kujya basigamo akanya , wenda mu gitondo nimugoroba cyangwa ejo, ngo na cyane ko intanga zimara iminsi 5 zikiri nzima.

6.Irinde kwambara, utwambaro tugufashe: Utwambaro tugufashe nyuma yo gutera akabariro twangiza intanga cyane ndetse bikba gutyo by’umwihariko no kubagabo.Umugore witwa Piscitelli , yaburiya abagabo , ababwira ko ataribyiza kwambara utuntu duhambiriye amaguru cyangwa imyanya y’ibanga ndetse no kwambara utwambaro tubafashe cyane, avuga ko bituma intanga zabo zangirika akaba yaba amahirwe make kubagore babo yo gusama.

7.Irinde Stress: Umujagararo ni mubi cyane, niba ushaka gusama vuba cyangwa gutera inda vuba nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu, ugomba kwirinda umujagararo.

8.Rya neza: Iyi nteruro ntabwo tuyitindaho ariko burya uragirwa inama yo kwita kumafunguro yawe.Uyu mugore twagarutseho haraguru, yavuze ko abagore bakwiriye kujya bakora imyitozo kuko nayo ngo ituma amahirwe azamuka.

Isoko : webmd

Previous Story

NYANZA: Umusore yasanzwe aryamanye n’igiti yapfuye

Next Story

Ese Virus itera SIDA ikomoka he ? Sobanukirwa neza amateka ya SIDA

Latest from Ubuzima

Banner

Go toTop