Nyampinga w’u Rwanda 2017 Elisa Iradukunda yasezeye kubukumi mu birori bizwi nka Bridal Shower yakorewe n’abakobwa bagenzi be

27/08/2023 19:10

Mu gihe yitegura kurushinga, Miss Iradukunda Elisa, watwaye ikampba rya Nyampinga ubereye u Rwanda muri 2017, yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’abakobwa bagenzi be.Ibi bigaragaza ko ubukwe bwe na Ishimwe Dieudonne wamamaye nak prince Kids buri hafi nkuko bitangazwa.

 

 

Nk’uko byashyizwe hanze n’abamwe mu bitabiriye ibi birori ngo Miss Elisa Iradukunda yari ashagawe n’inshuti ze za hafi zitahwemye kumushyigikira mubuzima bwe bw’urukundo.Miss Elisa Iradukunda yagaragaye yishimye bidasanzwe arimo kubyina indirimbo yakunzwe muri Afurika no hanze yayo.

 

 

Ubukwe bw’aba bombi buteganijwe tariki 1 Nzeri 2023 dore ko tariki 2 Werurwe 2023, aribwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko nk’umugore n’umugabo.Uku gusezerana ni umusaruro wurukundo bagiranye na cyane Miss Elisa atigeze ava kuri Prince Kids no mu bihe bidasanzwe yakomeje kumuba hafi akanamuburanira aho byari ngombwa.

 

Advertising

Previous Story

Breaking News: Ikipe ya Bayern Munich igiye kugirana amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza Visit Rwandaazarangira muri 2028

Next Story

Ese nibyo koko umugore ashobora guta umugabo ntacyo amuhoye ? Menya impamvu zishobora kubitera

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop