Ese nibyo koko umugore ashobora guta umugabo ntacyo amuhoye ? Menya impamvu zishobora kubitera

27/08/2023 21:06

Kugira umuntu muri mu rukundo ni ibintu biryoha cyane ariko bikaba amarira iyo agusize. Rimwe narimwe abagabo hari igihe biyumvamo ko hari ikintu kitagenda neza mu mubano wabo n’abakunzi babo cyangwa abagore babo ariko bakananirwa kwihutira gushaka igisubizo kicyo kibazo.

 

 

 

Uyu munsi tugiye kuvuga ku mpamvu umugore ashobora kugusiga Kandi agukunda cyane:

 

 

 

1.Iyo umugabo yikunda cyane: Hari ubwo uba uri umugabo ugasanga ufite agaco ko kwikunda cyane mbese ukumva ko ibyiza byose byakugeraho wenyine, utitaye ku mugore wawe, rero icyo gihe umugore wawe azagusiga nubwo yaba agukunda cyanne.

 

 

 

 

2.Iyo umugabo agira amabanga: Umugabo ugira amabanga menshi ahisha umugore we nabyo bishobora gutuma umugore we amusiga nubwo yaba amukunda cyane kuko abona ko nubwo agukunda ariko nta kizere umubonamo cyane ko umuhisha amabanga.

 

 

 

 

3.Umugabo ugereranya umugore we n’abandi bagore: Iki cyo gishobora kuba kiza mu bintu bya mbere bishobora gutuma umugore wawe agusiga kuko abagore benshi Banga umuntu ubagereranya n’abandi bagore.

 

 

 

 

4.Umugabo utaha bwije cyane: Abagore benshi ntibakunda kwihanganira umugabo uhora utaha bwije cyane ko ngo bataba Bazi ibyo biriwemo. Ushobora gutaha bwije uyu munsi ejo ukongera, ejobundi mbese bikaba akamenyero rero ibyo umugore kubyihanganira biramunanira.

 

 

 

5.Umugabo ukubita umugore: Bagabo mwirinde iki kintu kuko gishobora no kugufungisha urebye nabi. Abagore bakubitwa n’abagabo Kenshi iyo batagiye mu nzego zumutekano bahitamo gusiga umugabo bakigendera.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Elisa Iradukunda yasezeye kubukumi mu birori bizwi nka Bridal Shower yakorewe n’abakobwa bagenzi be

Next Story

“Nakundanye n’umusaza w’imyaka 70 ndetse n’abahungu be 3 bose tukaryamana” ! Otieno Banks yahawe urwamenyo kubera kwivamo

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop