Saturday, April 27
Shadow

“Icumu rizagucungura ntumenya uwaricuze” ! Tuyishime Jean Bosco

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024 ku cyicaro cy’Ibitaro bya Gisenyi hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi n’Abarwaza watangijwe na Misa yasomwe na Padiri Mukuru wa Stella Maris.

Mu gitambo cya Misa, Padiri yasabye abarwayi ku rwarana amizero kuko ari nabwo imiti ya muganga ikora neza.Yasabye ko abantu gukomeza komora imitima yabo bakabana neza mu buzima busanzwe hagamijwe gukomeza gushaka uko ubuzima bwagenda neza buzira ikibi, asaba ko muri ibi Bitaro hashyirwamo Chapeli izajya ifasha abarwayi gusenga.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi CSP Dr Tuganeyezu Oreste yasezeranyije abarwayi , abarwaza n’abandi bagana Ibitaro ko mu mwaka utaha hazarebwa niba muri ibi Bitaro hazashyirwamo icyumba cyo gusengerwamo nk’uko byasabwe na Padiri.Ati:”Nibyo umurwayi aramutse abonye aho asengera cyangwa akaganira na mugenzi we ku byerekeranye n’Ijambo ry’Imana, bishobora ku mworohereza mu buzima bwe.Uyu mwaka ntabwo twari twabiteganyije ariko tuzabishyira muri gahunda y’umwaka utaha turebe ko byakorwa”.

Ubuyobozi bwa Kiliziya bwijeje Ibitaro bya Gisenyi ubufasha mu buryo bwose mu gihe haba habonetse ikibanza cyakubakwamo icyiswe ‘Chapeli’.Ibi byavuzwe kandi n’umurwayi waganiriye na UMUNSI.COM, akavuga ko uko byagenda koze ni haramuka habonetse aho gusengera ku barwayi n’abarwaza bizatuma imiti irushaho gukora neza atanga n’ubuhamya.

Ati:” Ndibuka ubwo narindi mu Mujyi wa Kigali mu Bitaro bya CHUK, hari umusaza wamfashe akaboko anjyana aho basengeraga nsangayo n’abandi bose bari gusenga.Uwo mwanya numvise umutima ubohotse, numva ndishimye,nshima Imana mu mutima, ndetse nsaba Imana ko yamba hafi kandi narahavuye.Rero gahunda yo gushakira abarwayi n’abarwaza aho gusengera ni inyamibwa pe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi , Bwana TUYISHIME Jean Bosco, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yasabye abarwaza kugira umutima mwiza ku barwayi, asaba abaganga kwiga kuvuga neza abihanangiriza ko ushobora kwanga umuntu uyu munsi ejo akaba ariwe ukubera igisubizo cy’ubuzima bwawe.

Yagize ati:”Impamvu ugomba kubana n’undi amahoro, ni uko ICUMU RIZAGUCUNGURA NTUMENYA UWARICUZE. Uwo wibwira ko azakugirira neza, hari igihe atari we uyikugirira, ahubwo ugahura n’undi akaba ariwe ukugirira neza.Iyo rero ugenda ugwiza inshuti , byamaze kugaragara ko inshuti iruta inshuro.

Turabasaba nk’abaraha, bagabo n’abagore, abarwayi baraha, abazima twaje kwifatanya nabo, guharanira urukundo, buri wese akabana n’undi kandi bakabana nawe neza, uwahiriwe n’ibihe agafasha utarahiriwe n’ibihe kuko Yesu ni uwo mwicaranye, iyo umugiriye neza , ni Yesu uba ugiriye neza, iyo umukunze ni Yesu uba ukunze”.

Yakomeje asaba buri umwe wese gufasha abarwayi nk’urugero rwiza Yesu yahaye abantu akiri ku Isi.Muri uyu muhango Imboni za Vision Jeuness Nouvelles za kinnye umukino wari wuzuye ubutumwa bwikije ku ijambo ry’Umushyitsi Mukuru n’ubwo yari atararivuga.Abakinnyi bagaragaje ko mu buzima haba gufashanya no gushyigikirana aho uwari yari iciye ku muryango byamusabye kujya gusaba amaraso abo yari yaciyeho ubwo umubyeyi we yari arwaye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi yasuye abarwayi

Imboni za Vision Jeuness Nouvelles zanyujije ubutumwa mu ikinamico