Nasabye Simi ko turyamana kugira ngo tubone dukorane indirimbo umugabo we arafuha ntibyaba – Brymo
Umuhanzi Brymo yateje akaruru n’amarangamutima mabi kumbuga nkoranyambaga nyuma kugaragaza ko yasabye umuhanzikazi Simi ko baryamana kugira babone gukorana indirimbo bikarakaza umugabo we Adekunle Gold nawe w’umuhanzi.
Uyu muhanzi Brymo yagaragaje ko icyo yifuzaga gusa ari ukumva uko bimera gukorana indirimbo n’umuntu mwabanje kuryamana gusa ngo uyu mugore wa Adekunle Gold arabyanga gusa ngo nanone bisiga birakaje umugabo we.
Uyu muhanzi yagize ati:” Hari igice kimwe muri njye cyifuzaga kuryamana na Simi kugira ngo tubone gukorana , ikindi gice kikifuza ko ntamugora pe”.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y’uko abimusabye , umugabo wa Simi Adekunle Gold , yaje kubabazwa nabyo cyane kandi nyamara ngo ntacyabaye hagati yabo.
Igihugu cya Nigeria gikomeje kuyobora umuziki wo muri Afurika bigendanye nuko abahanzi baho bazi gufata no kuyobora promotion bakorera ibihangano byabo.