Advertising

DR Congo: Abaturage bafite ubwoba n’impungenge ko M23 igiye kuniga uyu Mujyi

02/05/24 10:1 AM

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru baravuga ko bafite ubwoba bw’uko Umutwe wa M23 waba ugiye kuniga uyu Mujyi ugasigara nta kintu na kimwe kiwugeramo.Ni nyuma yaho M23 itangarije ko igenzura Shasha hari umuhanda mukuru wa Goma – Sake  – Minova – Bukavu.Ubusanzwe Goma ni Umujyi uri ku kiyaga cya Kivu , ibiribwa biwugeramo 90% biva muri Teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi byinjiriye mu Mihanda mikuru ine.

Goma – Tutshuru – Butembo

Goma – Sake – Masisi Center

Goma – Sake – Kitchanga

Goma – Sake –Shasha – Moniva – Buavu.

 

Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake ndetse Norbert Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23 yagaragaye mu mashusho avuga ko ku wa Gatanu “Ingabo zanjye zafashe Shasha kandi zizengurutse Sake”.Imihanda itatu ya mbere ubu ica mu bice bigenzurwa na M23 si inzira zigishoboka ku bintu bijya cyangwa biva i Goma.

 

BBC dukesha iyi nkuru ngo yagerageje kuvugana n’uruhare rw’Ingabo za Leta ntibyashoboka kandi kugeza ubu ntacyo uru ruhande ruratangaza ku mirwano ku mirwano ikomeye imaze iminsi kandi yakomeje muri Weekend ishize.Bimwe mu bitangazamakuru byatangaje kuri uyu wa mbere ko ingabo za Leta zaba zisubije Shasha , ibitaremezwa kugeza ubu n’uruhande rwa Leta.

 

GUFUNGA INZIRA Z’INGENZI ZINJIRA I GOMA BYABA BIVUZE IKI ?

Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije “Gufunga kugeza ibikoresho bya gisirikare” ku ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe bifatanyije “Bivuye i Bukavu”.Intwaro n’ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera mu Mujyi wa Goma biciye mu nzira y’ubutaka cyangwa iy’indege.Mu buzima bw’abaturage , inzira ya Goma, Sake – Shasha – Minova – Bukavu niyo yonyine yari isigaye y’ubutaka ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.

 

Bamwe mu baturage baganiriye na BBC batangaje ko bafite ubwoba n’impungenge z’uko M23 ifunze iyo mihanda kubona ibyo kurya byaba ari ikibazo kuri bo.Kugeza inzira zisagaye mu Mujyi wa Goma , ni inzira yinjira mu Rwanda n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.

ISOKO:BBC

Previous Story

NYABIHU: Umwarimu wavuze ko azimamaza ku mwanya wa Perezida arashinjwa kubiba amacakubiri muri bagenzi be no kwica akazi

Next Story

Umukobwa yategetswe gukuramo ikibuno cya Fake imbere y’umusore bakundana umusore arumirwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop